Dore uko Operasiyo yo gufata uwibye insinga z’amashanyarazi yasize hatahuwe aho yari yazihishe

Mar 27, 2024 - 10:23
 0  335
Dore uko Operasiyo yo gufata uwibye insinga z’amashanyarazi yasize hatahuwe aho yari yazihishe

Dore uko Operasiyo yo gufata uwibye insinga z’amashanyarazi yasize hatahuwe aho yari yazihishe

Mar 27, 2024 - 10:23

Umugabo w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, yafatanywe ikizingo cy’urusinga rw’amashanyarazi rureshya na metero 50, yari yahishe hafi y’urugo rwe.

Uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage, igahita itegura igikorwa cyo kumufata, akaza gusanganwa urutsinda rureshya na metero 50 yari yahishe mu gihugu kiri muri metero imwe uvuye ku rugo rwe mu Mugugudu wa Kagari mu Kagari ka Nyabishambi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati “Hagendewe ku makuru yatanzwe na bamwe muri bo, Polisi yateguye igikorwa cyo gushakisha ucyekwaho ubwo bujura bw’insinga ku muyoboro mugari w’amashanyarazi, hafatwa umugabo w’imyaka 25 wasanganywe ikizingo cy’urusinga rureshya na metero 50 z’uburebure, yari yahishe mu gihuru kiri muri metero imwe uturutse ku rugo rwe.”

SP Jean Bosco Mwiseneza yongeye kwibutsa abaturage kugira uruhare mu kwirinda kwangiza ibikorwa remezo rusange, kuko ubu bujura bw’insinga z’amashanyarazi bubangamira umutekano, kuko aho zibwe, umuriro w’amashanyarazi ubura.

Yagize ati “Ni kenshi Polisi yagiye ishishikariza abaturage kwirinda kwangiza ibikorwa remezo rusange bitewe n’ingaruka mbi ubu bujura bugira ku mutekano, iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, basabwa ahanini gutanga amakuru y’abacyekwaho kubyangiza.”

Uwafashwe n’insinga yafatanywe, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268