Dore uko i Muhanga bakiranye urugwiro Perezida Paul Kagame

Jun 24, 2024 - 14:23
 0  393
Dore uko i Muhanga bakiranye urugwiro Perezida Paul Kagame

Dore uko i Muhanga bakiranye urugwiro Perezida Paul Kagame

Jun 24, 2024 - 14:23

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yageze kuri Site ya Shyogwe mu Karere ka Muhanga, aho yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage baturutse mu Turere twa Muhanga, Ruhango, Kamonyi n’ahandi.

Kagame yageze i Muhanga avuye mu Karere ka Ngororero, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Ikaze mu Karere ka Muhanga aho Umuryango FPR Inkotanyi ukomereje ibikorwa byawo byo kwamamaza Chairman wawo Paul Kagame, umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ni umunsi wa gatatu wo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame wahereye i Musanze ku wa Gatandatu, agakurikizaho i Rubavu ku Cyumweru na Ngororero kuri uyu wa Mbere.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2024, Ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu turere twa Ruhango, Muhanga Kamonyi n’ahandi bazindutse iya rubika, baje gushyigikira umukandida wabo.

Abaturage bo muri Muhanga n’Uturere bihana imbibi, batewe ishema no kwakira umukandida wabo, Paul Kagame, kuko yabagejeje kuri byinshi.

Abayobozi batandukanye basanzwe ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babukereye gushyigikira umukandida Paul Kagame.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270