Dore ubugome ndenga kamere bwakorewe umuyobozi w’ishuri muri Gakenke

Jun 20, 2024 - 18:15
 0  1317
Dore ubugome ndenga kamere bwakorewe umuyobozi w’ishuri muri Gakenke

Dore ubugome ndenga kamere bwakorewe umuyobozi w’ishuri muri Gakenke

Jun 20, 2024 - 18:15

Abagizi ba nabi bataramenyekana, bateye urugo rw’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri ribanza rCa Muhondo ( EP Muhondo), witwa Birege Malachie, bamwiba moto banayitwikira hafi y’urugo rwe.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, bubera mu Mudugudu wa Nkesi, mu Mudugudu wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, GASASA Evergiste,yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu RIB yatangiye iperereza ngo hafatwe ababigizemo uruhare.

Ati “ Birege Malachie hari ahantu yabikaga Moto yagendagaho, abantu tutabashije kumenya baza bayikuramo, bayitwikira nko muri Metero 800.”

Gitifu Gasasa akomeza ati “ Mu makuru nta numwe twari twamenya, umuyobozi wa RIB Sitasiyo ya Rushashi yagiyeyo, iperereza ryatangiye.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage ko bakwirinda gufata ibintu bitari ibyabo kandi bakareka ubugome n’ubugizi bwa nabi.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270