Dore ingaruka zigutegereje nuramuka ukoze imibonano mpuzabitsina utarashaka

Dec 8, 2023 - 22:11
 0  2555
Dore ingaruka zigutegereje nuramuka ukoze imibonano mpuzabitsina utarashaka
Impamvu ukwiye kwirinda ubusambanyi mbere yo gushinga Urwawe

Dore ingaruka zigutegereje nuramuka ukoze imibonano mpuzabitsina utarashaka

Dec 8, 2023 - 22:11

Gukora imibobano mpuzabitsina mbere yo gushinga urugo bigira ingaruka nyinshi zitandukanye, nubwo muri ino minsi bitoroshye kubona umusore n’inkumi bakundana bakarinda babana badakoze imibonano mpuzabitsina ntibibuza ko ubikoze ahura n’ingaruka mbi.

Gusambana n’icyaha kandi Bibiliya ivuga ko Imana icyanga urunuka . Ugikoze wese Imana yamubabarira ariko ingaruka zacyo uko byagenda kose zigomba kumugarukaho .

Gutwara inda no kwandura VIH

Aha abenshi bahita bavuga ngo ; ‘udukingirizo se ntiduhari ?’ Ni byo koko udukingirizo turiho kandi turinda gutwita inda utateganije no kwandura virusi itera SIDA, nyamara abenshi se ko usanga bazitwaye nuko batazi ko tubaho ?

Kuri iki kibazo twegereye bamwe mu bakobwa n’abasore biga muri kaminuza navuga ko ari abantu bajijutse kuko bose bazi agakingirizo. Nyamara naho uhabona abatera n’abaterwa inda batateganije.

Gucana inyuma ku bashakanye

Aha abantu benshi batanga impamvu zitandukanye zo gucana inyuma : bamwe bati umugore wanjye cyangwa umugabo wanjye ntanshimisha iyo turi gutera akabariro. Ariko se ni gute wamenya ko kwishima bibaho utarigeze wishima ? Abenshi bahita basubiza intekerezo ku buzima bigeze kubamo batarashakana noneho ugasanga batangiye gucana inyuma.

Kugira ikibazo mu buryo muganira ( communication)

Akenshi iyo abantu bakoze imibonano mpuzabitsina mbere yo kubana, hari inzego nyinshi baba basimbutse mu bijyanye no kumenya uko baganira, uko bacyemura amakimbirane, ku buryo iyo babanye barakaranya inshuro nyinshi ndetse bibasaba imbaraga inyishi kugirango bige uko bajya bacyemura ibyo batumvikanyeho mu buryo bwiza.

Kumva nawe ubwawe wiburira icyizere

Ibi cyane cyane bikunze kuba iyo waryamanye n’inshuti yawe wowe rwose wumva umukunze ariko we atagukunda, ahubwo ari ukugirango yikemurire ikibazo gusa noneho nyuma yaho akakwanga . Akenshi iyo ubitekerejeho cyane ntubabazwa n’uko akwanze ahubwo ubabazwa nuko mwaryamanye maze ugahora wumva haricyo watakaje muri wowe

Kubana n’uwo udakunda

Ibi akenshi bikunze kuba iyo umusore ateye umukobwa inda noneho iwabo w’umukobwa bakamusaba guhita amushaka. Hari ubwo muba mwararyamanye mutarakundana igihe kinini ngo umwe amenye imico y’undi noneho mwamara kubana ukabona ko rwose wamwibeshyeho.

Aha kandi no kubakundanye igihe kirekire nabo bahura n’ingaruka zo guhora wumva ko wakoze ubukwe utabiteganyaga vuba ugasanga hari ibyo utakozeneza nkuko wabyifuzaga.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501