Dore ingaruka amagana zibasira abagore bakunze kunywa amasohoro y’abagabo

Apr 2, 2024 - 09:32
 0  539
Dore ingaruka amagana zibasira abagore bakunze kunywa amasohoro y’abagabo

Dore ingaruka amagana zibasira abagore bakunze kunywa amasohoro y’abagabo

Apr 2, 2024 - 09:32

Ibinyamakuru binyuranye bitangaza ko amasohoro y'umubago arimo intungamubiri ku buryo byemezwa ko kuyanywa nk'uko bamwe babikora byafasha abagore kurinda imibiri yabo, nyamara abashakashatsi bibutsa ko amasohoro yagenewe kohereza intangangabo mu mugore hagamijwe kororoka, bakanagaragaza ingaruka ziba ku bagore bayanywa.

Ibi byagarutsweho kenshi ko amasohoro y'abagabo agira akamaro kenshi mu mubiri w'umugore ariko atanyujijwe mu kanwa, nko kumisha udusebe umugore ashobora kugira igihe hakozwe imibonano mpuzabitsina nabi cyangwa mu buryo budasanzwe.

Zimwe mu ngaruka bigira ni uko hashobora kubaho gukomereka ndetse no kwinjiza intungamubiri ziyabonekamo ariko gusohora nabyo bikarinda umugabo indwara zirimo kanseri zifata ibice bye by'ibanga. 

Bamwe mu bagore bashimishwa no kunywa amasohoro y'abagabo cyane cyane abakora igikorwa cy'imibonano hakoreshejwe akanwa, cyangwa bakayasiga ku ruhu. Amakuru avuga ko bivura zimwe mu ndwara zirimo n'ibiheri, gusa hagaragazwa ingaruka zirimo.

WebMD itangaza ko abanywa amasohoro y'abagabo bashobora no kuba bakora imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa nka kimwe mu bitera ibyago byo kwandura indwara zidakira ziganisha no ku rupfu zirimo kanseri.

Nubwo batemeza ububi bwo kuyanywa ariko bemeza ko akanwa n'igitsina ari ibintu bitakagombye guhuzwa kuko icyizere cy'uko ibi bice bihagaze kiba kibarirwa ku mashyi.

Kunywa amasohoro ni inzira yoroshye yo kwandura indwara zirimo mburugu, imitezi, virusi itera agakoko ka Sida, infection n'ibindi. Izi ndwara n'izindi zitavuzwe wazandura mukoze imibonano mpuzabitsina isanzwe nabwo, ariko kwangirika igice cy'akanwa byakwihutisha urupfu. 

Akanwa k'umuntu kegereye ibice bikomeye bifashe ku mutwe, kandi kwangirika kwa kimwe bikongeza ibindi byihuse. Amatembabuzi ni inzira yihuse yo gukwirakwiza indwara zidakira. Bamwe mu bagore bemeza ko amasohoro y'abagabo akiza indwara z'uruhu nk'ibiheri bityo bamwe bakaba bayisiga bashaka gucya ku ruhu.

Ubu bushakashatsi bwavuguruje ibivugwa ko imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa itapfa kwanduza umuntu indwara zirimo SIDA, banavuga ku byago bikomeye byo kwandura agakoko kitwa "Human Papillomavirus 'HPV' ikwirakwiza kanseri mu mubiri.

Bavuze ko iyi virusi idakunze kugaragara mu masohoro iyo ipimwe ariko bitavuze ko ishobora kubonekamo. Batanze umuburo bagira bati "Tinda ku mpumuro ndetse n'ibara amasohoro y'umukunzi wawe afite kuko nabyo byakwereka niba yujuje ubuziranenge".

Mu kanwa h'umuntu harimo inyama zoroshye n'ibice bigoye kubonerwa insimburangingo igihe byangijwe, nk'ururimi, amenyo, umuhogo n'ibindi. Ibi nanone bigaruka ku bugenzuzi umuntu akwiriye gukora asukura kenshi akanwa n'imyanya ndangagitsina, yaba iy'umugabo cyangwa umugore.

Babwira abantu ko amasohoro adakwiriye gushyirwa mu binyobwa by'abagore cyangwa abagabo, ndetse ababihisemo bagafata igihe cyo kugenzura uko ubuzima bwabo buhagaze birinda ingaruka zabageraho cyangwa bagategereza kwakirana yombi indwara zihutisha urupfu rwabo.

Uretse kuba amasohoro yanduye yakwangiza umubiri yinjijwemo, yangiza na nyirayo kuko intanga zigenda zipfa gahoro gahoro akaba yahura n'ibibazo birimo ubugumba.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270