Dore Imyanzuro y’urubanza rw'abakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’abarimo Emelyne ‘Ishanga’

Dore Imyanzuro y’urubanza rw'abakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’abarimo Emelyne ‘Ishanga’
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Uwineza Nelly Sany ukurikiranyweho gufata amashusho y’urukozasoni no kuyasakaza afungurwa by’agateganyo mu gihe Ishimwe Patrick na Babingwa Josué bakurikiranyweho gusakaza ayo mashusho y’urukozasoni, hari impamvu zikomeye zituma bafungwa by’agateganyo.
Aba batangiye gukurikiranwa nyuma y’ikirego cyatanzwe n’abarimo Kwizera Emelyne na Uwase Shakira baregeye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kubona amashusho y’urukozasoni abagaragaza yageze hanze.
Mu ba mbere baketswe harimo Uwineza Nelly Sany ushinjwa kuyasakaza.
Kumukeka bishingira ku kuba hari amashusho na we yafashwe, icyakora mu yagiye hanze aye ntabe arimo, bigakekwa ko ari we wayashyize hanze abanje gukuramo aye.
Ubwo yireguraga Uwineza Nelly Sany, yahakanye ibyo ashinjwa.
Yavuze ko mu mashusho yagiye hanze, ayo yari afite muri telefoni ye ari amwe gusa, kandi na yo Uwase Shakira uyagaragaramo yari ayafite, bityo ari na we wayashyize hanze.
Kuri Babingwa Josué akurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni muri ‘Groupe ya WhatsApp’ yitwa ‘Rich Gang’, yaburanye yemera icyaha.
Icyakora ahamya ko yasakaje aya mashusho mu rwego rwo kubaza aba bakobwa niba koko ari bo bayagaragaramo, cyane ko ngo ari inshuti ze.
Yavuze ko ari we wagiriye ’Ishanga’ inama yo kujyana ikirego muri RIB, ndetse ngo yahise asiba aya mashusho muri telefoni ye.
Ababyeyi b’uyu musore bari bitabiriye urubanza bari bemeye kumwitangira, batanga ingwate ya miliyoni 50 Frw.
Ishimwe Patrick na we yaburanye yemera ibyaha ashinjwa, akavuga ko yabikoze atazi ibyo ari byo.
Uyu musore uvuga ko atagoye ubutabera kuko yijyanaga kwitaba RIB, yemeza ko amashusho yasangizaga abandi muri groupe za WhatsApp, na we yabaga yayakuye mu zindi ’groupe za WhatsApp.’
Yari yasabye Urukiko gukurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka ubutabera cyangwa ngo abangamire iperereza.
Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, Saa Kumi z’umugoroba, rutegeka ko babiri bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Ishimwe Patrick na Babingwa Josue bakekwaho icyaha kandi ko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.
Rwategetse kandi ko Uwineza Sany afungurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunzwe.
Yategetswe kandi kujya yitaba umushinjacyaha ufite dosiye ye.
Abaregwa bafite uburenganzira bwo kuba bajuririra icyo cyemezo mu gihe cy’iminsi itanu icyemezo kikimara gusomwa.
Abo basore bagiye gufungwa mu Igororero rya Mageragere mu gihe abakobwa bagaragara muri ayo mashusho barimo na Ishanga bajyanwe mu Kigo cy’Igororamuco cya Gitagata.