Dore Impamvu Nyamukuru ikizamini cya “démarrage” ku modoka gikwiriye kuvanwaho cyangwa kikavugururwa

Nov 4, 2023 - 14:38
 0  296
Dore Impamvu Nyamukuru ikizamini cya “démarrage” ku modoka gikwiriye kuvanwaho cyangwa kikavugururwa

Dore Impamvu Nyamukuru ikizamini cya “démarrage” ku modoka gikwiriye kuvanwaho cyangwa kikavugururwa

Nov 4, 2023 - 14:38

Aho Isi igeze, gutunga uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga [Permis de conduire] ntabwo bikiri iby’abantu batunze imodoka gusa, ahubwo uko iminsi yicuma, birasa n’aho permis izaba icyangombwa cy’ingenzi nk’uko umuntu atunga indangamuntu.

Birazwi ko kugira ngo umuntu akorere uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, abanza kwiga amategeko y’umuhanda. Mbere abantu bayigaga mu mashuri yabugenewe cyangwa se bagasoma ibitabo. Ubu byaroroshye, umuntu yakoresha izo nzira cyangwa se akiyigisha anyuze kuri site zitandukanye zinamuha isuzuma.

Iyo umaze kubona uruhushya rw’agateganyo hakurikiraho urwa burundu. Umuntu urubona ni uwatsinze ibizamini bine. Habanza ikizamini cyo kurebera muri rétroviseur, wagitsinda ukajya ku cyo guparika imodoka, nacyo wakirangiza ukajya ku kizwi nka circulation nyuma ukajya ku cya démarrage.

Urebye ibi bizamini uko ari bine, harimo kimwe kiba gikubiyemo ibintu hafi ya byose, aricyo cya circulation. Icya démarrage gikunda gutera impaka, ku buryo benshi basobanura ko impamvu yacyo idasobanutse.

Andrei Gromyko, umwe mu mpuguke mu mategeko y’umuhanda n’ibijyanye no kwigisha imodoka, asobanura ko iki kizamini gifite inenge ikomeye.

Iki kizamini gikorwa hifashishijwe imodoka nini, hanyuma igahagarikwa ahantu hahanamye, ubundi umunyeshuri agasabwa guhagurutsa imodoka adasubiye inyuma na gato kandi akaza guhagarara aho bamwereka adakandagiye kuri feri.

Gromyko asobanura ko ibyo bintu bihabanye n’amahame agenga ibya tekiniki n’imikorere y’imodoka.

Ati “Nta muntu wemerewe guhagarara akoresheje umuriro na embrayage. Feri yagenewe guhagarika imodoka, ni ikintu kimwe gihagaze gishaka guhagarika ikigenda, wabihuza bigafatana imodoka igahagarara, ariko umuriro na embrayage, moteli iba iri kwikaraga, ikikuba ku kizu cy’imodoka idashaka guhaguruka, noneho bikabyara umwotsi.”

“Kuriya guhagarika imodoka ku muriro na embrayage, ntabwo byemewe kuko byangiza disque d’embrayage na plateau.”

Iyi mpuguke isobanura ko mu kizamini, byari bikwiriye ko niba umunyeshuri asabwe guhaguruka ahantu hahanamye, akwiriye kwemererwa kuza guhagarara akoresheje feri kuko aribwo buryo imodoka yemerewe.

Ibi abishingira kandi ku kuba iki kizamini iyo kigiye gukorwa, gikorerwa ku modoka zifite ingufu [ahenshi bakoresha Toyota LandCruiser].

Ati “Kubera ko ifite moteri nini na kariya gasozi baba bayishyizeho, uramutse ushyizeho imodoka nto ya Toyota Starlet, disque d’embrayage yahita ishya kuko byasaba guha imodoka umuriro mwinshi kugira ngo ibashe kuza guhagarara.”

Ikindi agaragaraza ni uko uramutse ufashe imodoka isanzwe, ukabwira umuntu ngo nayizamure aho izikorera ikizamini ziba ziri, atabishobora kuko ihita izima. Ngo ibyo biterwa n’uko izikoreshwa mu kizamini ziba “zanizwe”.

Ati “Hari abashyiramo 4WD [Four Wheel Drive] hari n’abagenda, bakayiha mazutu nyinshi kurusha umwuka. Icyo gihe iba imeze nk’aho yijyana.”

Asobanura ko mu bizamini byose bitangwa, bisa n’aho icya démarrage umunyeshuri agikora kabiri kuko ibigikubiyemo aba yabikoze azenguruka aho abakoresha ikizamini bamujyanye.

Ati “Iyo umuntu ari muri circulation, akajyanwa ahantu hazamuka, agahaguruka; akagenda ahaguruka, ni ukubera iki bongera kumukoresha ikindi kizamini cyitwa démarrage kandi afite icyo yakoze muri circulation?”

“Kuko uramutse uri muri circulation, ugasubira inyuma mu guhaguruka, umupolisi akubara nk’uwatsinzwe kuko uba utazi guhaguruka ahazamuka. Iki kizamini cya kabiri bagikoreshereza iki kandi umuntu yatsinze circulation?”

Ibindi bidasobanutse muri iki kizamini, Gromyko avuga ko bigaragazwa n’uko iyo abantu bakora ibindi bizamini, bakoresheje imodoka nto, bagera kuri kiriya bagahindura.

Ati “Kubera iki abantu bahindura imodoka iyo bagiye gukora démarrage? Ni nk’aho wowe ufite Starlet nanjye ufite Landcruiser, twajya tugera ku musozi ukambwira uti ntiza Landcruiser mbanze ndenge umusozi noneho nze gusubira mu yanjye nyuma. Ni ukuvuga ngo imodoka umuntu yakoreyeho ibindi bizamini, akwiriye no kubasha kuyikoreraho na kiriya.”

Iki kizamini asanga kidasobanutse bityo gikwiriye kuvaho, bitaba ibyo, uburyo gikorwamo bugahinduka. Ubwo burimo kwemerera abanyeshuri kujya bakoresha feri na embrayage kugira ngo imodoka itazima.

Ati “Bagihindure cyangwa se bagikureho.”

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06