Dore imibare ifatika y’abarwayi ba Cancer bivurije mu bitaro bya Butaro

Jun 19, 2024 - 15:20
 0  279
Dore imibare ifatika y’abarwayi ba Cancer bivurije mu bitaro bya Butaro

Dore imibare ifatika y’abarwayi ba Cancer bivurije mu bitaro bya Butaro

Jun 19, 2024 - 15:20

Mu mezi atandatu ashize mu bitaro bya kanseri bya Butaro batangaje ko bakiriye abarwayi barenga ibihumbi bine bivuje kanseri zitandukanye, barimo abashya 460.

Imibare igaragaza ko ku mugabane wa Afurika kanseri igenda yiyongera, ndetse abantu bashya bayisanganywe mu 2022 barenga ibihumbi 801 mu gihe abahitanywe na yo barenga ibihumbi 520.

Umuganga uvura kanseri mu bitaro bya Butaro, Dr Nicaise Nsabimana ubwo yari mu kiganiro cyiga ku buryo bwo gukoresha ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga rya nucléaire, yagaragaje ko bakira abarwayi benshi barimo n’abo bananirwa kuvura kubera ubushobozi bw’ibikoresho bafite.

Yagaragaje ko muri Gicurasi 2024, abarwayi bivuje kanseri mu bitaro bya Butaro bari 707, muri bo 73 bari abarwayi bashya, mu gihe muri Mata 2024 bari 737, abashya bakaba 82.

Muri Werurwe 2024 abarwayi bari 634, abashya ari 93 mu gihe muri Gashyantare bari 693, abashya ari 68.

Muri Mutarama 2024 abivuje kanseri i Butaro gusa bari 725, harimo abarwayi bashya 94, mu gihe mu Ukuboza 2023 abarwayi bivuje bari 530 abashya ari 50. Yahamije ko iyi mibare ari iy’abantu bakuru gusa.

Iyi mibare igaragaza ko abantu bose bivuje kanseri mu mezi atandatu gusa bari 4026, mu gihe abarwayi bashya bivurije kuri ibi bitaro muri ayo mezi bari 460.

Imibare igaragaza ko abarwaye kanseri y’ibere mu mwaka wa 2022 bari 635, barimo abagabo 26, mu gihe abagaragayeho kanseri y’inkondo y’umura bo bari 617. Kanseri ya prostate yagaragaye ku bagabo 491.

Izi kanseri zose zakundaga kugaragara ku bantu bakuru ariko muri iki gihe zifata n’abakiri mu myaka 30 na 40.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin aherutse gutangaza ko 40% bya kanseri zose abantu bashobora kuzirinda, kuko ahanini ziba zishingiye ku miberereho n’ibiribwa abantu barya.

Yagize ati “Ziriya kanseri zica muri iyo nzira yo mu muhogo akenshi ifitanye isano n’ibyo turya cyane cyane inzoga. Bimaze iminsi bikorwaho ubushakashatsi ndetse na raporo zaragaragaye ko ahantu inzoga zinyura ku bantu bahora banywa inzoga cyane, zigenda zangiza imiterere y’uturemangingo twaho kuko ni nko kugenda uharatura cyangwa ukomeretsa gahoro gahoro.”

Mu 2020 abarwayi bashya ba kanseri bari 4880, kuva icyo gihe imibare ihita itumbagira kuko mu 2021 abarwayi bashya bari 5214, na ho mu mwaka wa 2022 abarwayi bashya barwaye kanseri bari 5283.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko abantu bahitanwa na kanseri babarurwa mu bitaro babarirwa mu 1000.

Ubusanzwe mu kuvura kanseri hifashishwa uburyo butatu; kubaga no gukuraho ahafashwe na kanseri, gutanga imiti no gukoresha imirasire bagashiririza aharwaye.

Mu bitaro bya Butaro batanga serivisi zo kuvura kanseri bakoresheje imiti kandi ku buntu, mu gihe banasuzuma kanseri nk’iy’ibere aho biri ngombwa bakanabagwa.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270