Dore ikintu gikomeye Umunyamakuru Lucky yiyemeje gukora Real Madrid nidatwara UEFA Champions League

Jun 1, 2024 - 09:09
 0  264
Dore ikintu gikomeye Umunyamakuru Lucky yiyemeje gukora  Real Madrid nidatwara UEFA Champions League

Dore ikintu gikomeye Umunyamakuru Lucky yiyemeje gukora Real Madrid nidatwara UEFA Champions League

Jun 1, 2024 - 09:09

Umunyamakuru Luckman uri mu bakomeye mu Rwanda mu myidagaduro,yavuze ko Real Madrid nidatwara UEFA Champions League azirirrwa kuri B&B Kigali FM akora kuri reception yayo.

Uyu munyamakuru uzwiho gukunda umupira w’amaguru nubwo akora mu bijyanye na muzika,yavuze ko yizeye ko Real Madrid itsinda Borussia Dortmund ikegukana igikombe cya 15 cya Champions League,mu mukino ubera i Wembley kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati: "Real Madrid nidatwara igikombe cya UEFA Champions League,nzaza muri B&B mpirirwe umunsi wose ndi kuri reception,nakira abantu mbabwire nti ’ndi mu gihano cy’urukundo dyo gukunda akazi,tubafashe ?.Umunsi wose nzahava saa kumi n’imwe."

Uyu mukino wa Borussia Dortmund na Real Madrid, biteganyijwe ko uca agahigo ko kugira abashinzwe umutekano benshi bazwi ku kibuga.

Imiryango ya Stade Wembley izafungurwa amasaha ane mbere y’umukino, aho kuba abiri nk’uko byari bisanzwe. Uburyo bwo gutwara abantu muri Londres na bwo bwashyizwemo izindi mbaraga, cyane mu mihanda iva n’igana ku kibuga.

Amakipe yombi afite abakinnyi agenderaho gusa kuri Real Madrid habaye impinduka nto aho Courtois arabanza mu izamu aho kuba Lunin nkuko Calo Ancelotti yabitangaje.

Mu mikino iheruka guhuza aya makipe yombi,Borussia Dortmund yatsinze imikino itatu mu gihe Real Madrid yatsinze itandatu.

Umutoza wa Dortmund,Edin Terzić yagize ati: "Ntabwo umukino wa nyuma ukinwa ahubwo urawutsinda- kandi iyo ni yo ntego yacu nyamukuru. Twishimiye kuba turi hano, ariko tugomba gutsindira kuri Stade Wembley Real Madrid kugira ngo dutware iki gikombe."

Ku rundi ruhande,Carlo Ancelotti nawe yabwiye abanymakuru ko iki gikombe bagishaka ndetse bazakina uyu mukino bafite ubushake bwo gusezera neza kuri Toni Kroos uheruka gutangaza ko agiye kuva mu mupira.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461