Dore icyo Ubuyobozi bwa UR bwavuze ku kibazo cya ’internet’ bivugwa ko igenda nk'akanyamasyo!

Dore icyo Ubuyobozi bwa UR bwavuze ku kibazo cya ’internet’ bivugwa ko igenda nk'akanyamasyo!
Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko atemeranya n’abavuga ko nta murandasi iri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (UR-Huye), agaragaza ko hari imirimo myinshi ikenera ’internet’ kandi yose ikomeje gukorwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Prof. Kayihura yemera ko hari ibigikeneye gukorwa mu rwego rwo kuzamura ireme rya internet iboneka i Huye.
Ati "Kuvuga ko muri UR-Huye hose nta internet ihaheruka byaba ari ugukabya, kuko imirimo myinshi irayikenera kandi ihora ikorwa. Reba duhora dukora inama zihoraho kuri murandasi kandi abakozi barazitabira baticaye mu biro bimwe byo muri UR-Huye, bakoresha iyo internet. Amasomo aratangwa henshi, abana barasoma ibitabo mu isomero, kandi aho hose ni muri Kaminuza ya Huye."
Gusa yemera ko kubera abasigaye bakenera internet babaye benshi kubera na gahunda yo gutanga mudasobwa ku banyeshuri hafi ya bose, ubu hari aho internet itakaza umuvuduko isanganywe, iki kikaba ikibazo ubuyobozi buri gushakira igisubizo.
Prof. Muganga, akomeza avuga ko hari gukorwa amavugurura ya internet yiswe ‘RwandaNet’. Uyu ni umushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga rya internet mu mashuri yose yo mu Rwanda kuva ku mato kugeza ku makuru, yaba aya Leta n’ay’ingenga watangijwe na .
Prof. Muganga avuga ko kuba UR-Huye na UR-Gikondo bizagira uruhare muri uyu mushinga, ibi bikazakemura iki kibazo cya internet mu mashuri.
Ati “Uyu mushinga uratanga icyizere kuko nitwe tuzajya tuba dufite ubushobozi burenze ubw’abandi, aho twizeye ko bizarushaho gukemura iki kibazo mu buryo burambye.’’
Gahunda y’uyu mushinga izajyana no guhindura na bimwe mu bikoresho bitanga internet bitakijyanye n’igihe byaba bikigaragara mu mashami yose ya UR mu gihugu.
IGIHE yaganiriye na bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza, bavuga ko internet ihaboneka n’ubwo itari hose, ndetse n’aho igaragara nk’ihagije, kubera gukenerwa na benshi icika intege.
Bagaragaza ko hamwe mu ho iboneka ari mu Isomero Rikuru rya UR-Huye, ku nyubako y’ikoranabuhanga ya KOICA no kuri ‘Batiment Central’.
Bamwe mu banyeshuri bagaragaje imbogamizi z’iki kibazo hari abavuze ko bibangamye mu buryo butandukanye bigendanye n’imyigire.
Ati “Nk’abanyeshuri dusigaye gushishikarizwa gukora ubushakashatsi bwinshi, abarimu bakaduha bike, ibindi tukabyiyigisha. Nk’iyo ugiye i Mamba usanga internet itihuta, naho kuri ‘Ex-Rectorat’ ho ntikora na busa. Bibaye byiza bayigeza hose no mu macumbi kuko byaba ari akarusho, ariko icyizere kirahari kuko batwizeza ko bazabikemura.’’
Undi yanenze bagenzi be bagaragaje ko idakora na busa, ati “Hari abashyiramo ibyo kurengera. Niba se hari nk’umuntu uri ku macumbi ya Kaminuza ku gice cyo hepfo kireba ku ishyamba, yakubwira ko na we ashaka internet yihuta nk’iyo kuri KOICA, urumva bitafatwa nko gukabya.”
“Ubu hari bagenzi bacu baba mu macumbi ya ’Benghazi’, hafi ya KOICA, kandi internet baba bayifite nziza mu byumba byabo.”
Ubuyobozi bwa UR bwavuze ko ibi bibazo byose bifitanye isano na internet igenda gake, bizavugutirwa umuti mu minsi mike iri imbere.