Dore icyo Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ku binyoma byatangajwe na Perezida Ndayishimiye w’u Burundi

Dore icyo Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ku binyoma byatangajwe na Perezida Ndayishimiye w’u Burundi
Minisitiri w’u Bubanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yanyomoje ibinyoma byatangajwe na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste wavuze ko afite impungenge ko igihugu cye gishobora guterwa n’u Rwanda, ahishura ahubwo ko u Burundi ari bwo buri mu mugambi wa Perezida Felix Tshisekedi wa RDC, wo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangarije IGIHE kuri uyu wa 1 Gashyantare 2025, ubwo yasubizaga ku byatangajwe na Perezida Ndayishimiye ku wa 31 Mutarama 2025, ubwo yari yakiriye abadipolomate batandukanye bakorera i Burundi.
Perezida Ndayishimiye yumvikanye cyane mu mvugo yibasira u Rwanda avuga ko ari rwo ntandaro y’ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko rubangamiye ituze mu Karere, ndetse agaragaza ko afite ubwoba ko iyo ntambara ishobora kugera no mu Burundi.
Yagize ati “Muzi ibiri kuba mwese hano mu Karere, kuki mucecetse? Ese Umuryango mpuzamahanga ntabwo ubona ingaruka bishobora kugira? Ndababwira ko nibikomeza gutya, intambara iza gukwira mu Karere kose.”
“Niba u Rwanda rukomeje gukora ibikorwa byo kugaba ibitero ku butaka bw’igihugu cyacu, ndabizi ko izagera no mu Burundi, kuko [u Rwanda] rwatangiye gutoza abasore b’impunzi, rubaha intwaro, ubu rwatangiye kubohereza mu ntambara yo muri Congo, umunsi byageze mu Burundi, ntabwo tuzabyemera.”
Perezida Ndayishimiye yatangaje ibi, ari nko kwikuraho igitutu cya bamwe mu Barundi, barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi na sosiyete sivile, batahwemye kugaragaza ko badashyigikiye icyemezo cya Leta ye, cyo kohereza ingabo muri RDC, kujya gufatanya urugamba na FARDC, Wazalendo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye bitandukanye n’ukuri, kuko u Burundi bwohereje ingabo muri RDC, kujya gufasha ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yagize ati “U Burundi bwohereje ingabo muri Congo, gufasha Perezida Tshisekedi muri gahunda ye yo kurwanya M23, ariko na gahunda yo gushaka gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi i Kigali, ibyo ngibyo muribuka ko Perezida Tshisekedi yabivuze inshuro nyinshi mu myaka ibiri ishize [...] aho yavuze mu 2022 ko yitegute gufasha urubyiruko rw’u Rwanda guhirika icyo yise ‘regime diabolique y’i Kigali’,”
“Arakomeza no mu kwiyamamaza, muribuka ikiganiro yakoze mu Ukuboza 2023, aho yavuze ngo agatero gato kose uko kaba kangana ka M23 ngo azahita asaba imitwe yombi y’Inteko guhura ngo bamuhe ububasha bwo gutera u Rwanda, kandi ngo azarasa Kigali atagombye gushyira abasirikare ku butaka bw’u Rwanda, yaranakomeje n’ibitutsi byinshi. No ku itariki ya 17 Ugushyingo umwaka ushize, aho yari ari mu Ntara ya Katanga, aho yahuye n’abayobozi ba gisirikare n’aba gisivile, ababwira ko nibamwemerera guhindura Itegeko Nshinga, manda ye nshya azayikoresha mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko izo mvugo ari gashozantambara, avuga ko u Rwanda rwagiye rubigaragariza amahanga kenshi, ariko bakavuga ko Tshisekedi aba yivugira gusa adakomeje, ko ari imvugo yo kwiyamamaza, nyamara ngo byagaragaye ko ativugiraga gusa.
Ati “Ariko ntabwo ari amagambo gusa, kuko yashyizeho nyine iryo huriro rya gisirikare, ririmo Abarundi, irimo na FDLR [...] Abarundi bo bafite impamvu zijyanye n’ubwoko, kuko bari kumwe na FDLR na yo yazanye ingengabitekerezo ya Jenoside, iyikwirakwiza no muri iryo huriro ryose, ariko ririmo na bariya bacanshuro mwabonye, ririmo na ziriya ngabo za SAMIDRC, zivuga ngo baje nk’abagarura amahoro, ntabwo ari byo [...] hanyuma hakabamo na Wazalendo.”
“Hanyuma n’ikindi cyagaragaye mu ntambara iheruka ya Goma, intwaro rutura zari ku mupaka w’u Rwanda, ndetse hari n’abasirikare b’iryo huriro rya FARDC bafashwe batanze amakuru yuko intambara ku Rwanda yari hafi, ko atari ugutera M23, ahubwo ko intambara mu Rwanda yari hafi.”
Yongeyeho ati “Rero abo Barundi bari muri uwo mugambi, rero niba u Burundi bwohereje abasirikare babwo muri gahunda yo gutera u Rwanda, sinumva impamvu Perezida w’u Burundi agenda hariya akavuga ngo aratinya ko batera igihugu cye, ngo ni uguhagarika Perezida Kagame n’ibindi [...] ni we uri mu mugambi wo gutera u Rwanda.”
Ikindi Minisitiri Nduhungirehe yagarutseho, ni ibyavuzwe na Perezida Ndayishimiye ko abasirikare b’Abarundi bagiye muri RDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro, agaragaza ko atari ukuri kuko izo ngabo zagiye gukorana na FDLR kandi na wo ari umutwe witwaje intwaro.
Minisitiri Nduhungirehe kandi, yagaragaje ko abasirikare b’u Burundi boherejwe muri RDC banafite ingengabitekerezo ya Jenoside, bigaragarira mu bikorwa byabo.
Ati “Nabitangira n’urugero, ku itariki ya 23 Ukwakira 2023, hari iyi mitwe ya Nyatura, Wazalendo, bafatanyije na FARDC, batwitse inzu 300 z’Abatutsi b’abanye-Congo mu mudugudu witwa Nturo, muri Teritwari ya Masisi, ibyo byabaye izuba riva,”
“Abarundi rero bari bahagaze aho ku musozi hejuru babirebera, ntacyo bakoze, kandi abo Batutsi b’Abanye-Congo babahungiyeho, banga kubakira, ahubwo na nyuma hari ibisasu byabaguyeho, rero ibyo bigaragaza yuko abasirikare b’Abarundi, bo baje bafite iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yo kurimbura Abatutsi b’Abanye-Congo.”
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko Perezida Ndayishimiye yabeshye, ati “Rero ntabwo numva ukuntu Perezida Ndayishimiye abirengaho, akavuga ko ikibazo ari u Rwanda, ikibazo ari Perezida Kagame, kandi bigaragara ko Abarundi badafite gusa umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda babinyujije muri ririya huriro rya gisirikare, ahubwo banafite ingengabitekerezo ya jenoside yo kurimbura Abatutsi b’abanye-Congo.”
Muri icyo kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye n’abadipolomate, yerekanye ko asa naho ari we ugira inama ubutegetsi bwa Tshisekedi ku byo bukwiye gukora ku mutwe wa M23, aho yavuze ko ari we wari watanze igitekerezo cyo kuyohereza muri Nyiragongo ikabyanga, nyuma ngo yohereje abantu be bajya kureba muri Rumangabo, ubundi asaba ubutegetsi bwa RDC kuharekera M23, kugira ngo habeho ibiganiro.
Nubwo yagaragaje ibyo byose, ubutegetsi bwa RDC, bwakomeje gushimangira ko budateze kuganira n’umutwe wa M23, ari na yo mpamvu yongeye kubura intwaro ikarwana urugamba yita ko ari urwo kurengera abaturage ba RDC, by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda batotezwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.