DORE IBYO METEO RWANDA YABURIYE ABANYARWANDA MURI RUSANGE BIJYANA N'ITEGANYAGIHE RY’IMVURA Y’UMUHINDO(NZERI-UKWAKIRA-UGUSHYINGO-UKUBOZA) 2024

Aug 23, 2024 - 18:56
 0  758

Imvura y’umuhindo iteganyijwe mu Rwanda, ni ukuvuga mu mezi atatu ari imbere, ntihabanye n’iyaguye mu myaka 30 ishize nk’uko ibipimo bitangwa n’ Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda bibigaragaza.

Meteo Rwanda, itangaza ko imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2024, izaterwa n’ubushyuhe bw’inyanja ya Atlantika n’u Buhinde.

Ubwo iki kigo cy’amurikaga uko ibi bipimo bizaba byifashe mu mu mezi atatu ari imbere, kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko ubushyuhe bw’amazi y’inyanja cyane cyane iya Pasifika n’iy’Ubuhinde bugabanuka bujya ku kigero gisanzwe, aribwo buzatera ingano y’imvura izagwa.

Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru, Ibirengerezuba na tumwe two mu Majyepfo ni two tuzagwamo imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 500 na 700, ugereranije n’utwo mu Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali izaba iri hagati ya milimetero 300 na 400.

Mu bipimo byafashwe, bigaragaza ko imvura iteganyijwe izatanga umusaruro kandi ko nta bibazo izateza kuko izaba ari isanzwe, ariko nanone ntibyakuraho ingamba zo kubyirinda.

Files

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461