Dore Ibyaha Urukiko rwasanze Google yarakoze ngo ikomeze kwiharira isoko

Aug 6, 2024 - 08:41
 0  245
Dore Ibyaha Urukiko rwasanze Google yarakoze ngo ikomeze kwiharira isoko

Dore Ibyaha Urukiko rwasanze Google yarakoze ngo ikomeze kwiharira isoko

Aug 6, 2024 - 08:41

Icyemezo cy’urukiko cy’amateka cyagaragaje ko Ikigo cya mbere cy’ishakiro mu gushakisha ibyo ukeneye byose kuri internet (Google) cyagiye gikoresha ubuhangange bwacyo mu buryo butemewe kugirango gikomeze kwiharira isoko cyangwa guhagarika abashaka guhangana nacyo.

Umucamanza w’urukiko rw’intara rwo muri Amerika, Amit Mehta yanditse mu cyemezo cye ati: "Nyuma yo gusuzuma no gupima neza uburemere bw’ubuhamya n’ibimenyetso by’abatangabuhamya, urukiko rwageze ku mwanzuro ukurikira: Google ni monopoliste, kandi yakomeje gukora nka monopoliste kugirango ikomeza kwiharira isoko."

Yavuze ko Google "ifite advantage nyinshi, zitagaragara cyane kurusha abo bahanganye."

Google "yishimira umugabane wa 89.2% ku isoko rya serivisi z’ishakiro muri rusange, kandi wiyongera kugera kuri 94.9% ku bikoresho bigendanwa."

Mehta yemeje ko Google ikoresha ubuhangange bwayo mu guhagarika udushya. Uru rubanza rufatwa nk’ikibazo cyo guhangana na leta gukomeye mu myaka 25 ishize.

Ni ihangana hagati y’igihangange mu ikoranabuhanga n’ishami ry’ubutabera muri Amerika nk’uko bitangazwa na DW.

Mu itangazo rye, Umushinjacyaha Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Merrick Garland, yagize ati: "Iyi ntsinzi kuri Google ni intsinzi y’amateka ku Banyamerika."

Google yavuze ko izajuririra iki cyemezo.

Kent Walker, Perezida wa Google ushinzwe ibibazo byo ku Isi, ati: "Iki cyemezo cyemera ko Google itanga moteri y’ishakiro nziza, ariko yanzura ko tutagomba kwemererwa gutuma iboneka byoroshye."

Ishakiro rya Google, rifitwe n’isosiyete yayibyaye, Alphabet Inc, kuri ubu risubiza ibibazo bigera kuri miliyari 8.5 ku munsi.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461