Dore ibizakubwira umuntu wahuye n’ibikomere akiri muto ndetse nuburyo wamufasha kubivamo

Dore ibizakubwira umuntu wahuye n’ibikomere akiri muto ndetse nuburyo wamufasha kubivamo
Ibikomere byo mu bwana ntibipfa gushira ndetse bamwe babihisha hari ubwo bibatamaza bakagaragaza ibimenyetso bimwe na bimwe bikwiye kwitabwaho bakurikiranwa.
Ibyo bimenyetso bigaragarira mu myitwarire y’umuntu, ibyemezo afata ndetse n’ibindi. Dore ibimenyetso bigaragaza uwahuye n’ibikomere mu bwana n'uko yafashwa
1. Kwiheza
Abantu bakuze bakomeretswa mu buryo runaka bakunze kwibura iyo bari mu bandi kubera gukurira mu buribwe bakumva bakwiye no kuba bonyine, batihagije ngo babane n’abandi.
Ibi bigaragazwa no guhunga aho abandi bari kuvuga ko ntacyo bashoboye ukurikije ibyo abandi bakora n'ibindi, ibyo bikabatera kumva ntacyo baricyo mu bantu bagahunga.
Gusa uwahunze abandi akajya aha wenyine asubira mu bihe bya kera byamugize uko, kuko hakurikiraho kwirenganyiriza ibihe no kwicuza impamvu yabayeho, no kumva gupfa bimurutira kubaho.
2. Kwizera abandi birabagora
Aba bantu baba barantengushye ku buryo abantu bose bababona mu isura mbi yifuza kubagirira nabi akenshi. Iyo hagezeho ingingo yo gutanga icyizere bajya kure, kuko ikibaye cyose bakigereranya n’ibyababyeho byabateye agahinda.
Gutakaza icyizere kwako ni nk’uburyo bwo kwiha ubwirinzi birinda kongera kubabara gusa na none birangira bakomeje kubabara bakanasubira mu bihe bitabanyuze.
3. Ubwoba bwo kwangwa
Urukundo burya rukenerwa na buri wese ufite ubuzima n’intekerezo zitari zangirika. Aba bantu bakomerekejwe iyo bagize amahirwe yo kubona ubakunda bakishima, bahora babifte umutima uhagaze ko nawe ashobora kubasiga bagasigara bonyine, kuko kwitekerezaho no kubura urukundo bibaganisha ku bikomere bagize no gukira kwabyo bigatinda.
4. Birabagora gusobanura amarangamutima
Bitewe nuko haribyo baba barambuwe byari kubaha ibyishimo, batekereza ko no kwisobanura uko biyumva nta muntu ukeneye kubumva cyangwa ngo abafashe.
Ibi bigaragazwa n’abana bakuriye mu buzima bwiza, uburyo birekura bakavuga ikiri ku mutima rimwe na rimwe bakagaragaza amarira yabo igihe bavuga basobanura uko biyumva.
Uwahuye n’ibikomere ashobora gutangira kukubwira uko yiyumva agahita ahagarika ibyo yavugaga bitarangiye, rimwe na rimwe ukabona akomeye mu maso, cyangwa aseka kandi byamubereye ikibazo gikomeye gutanga ubusobanuro.
Akenshi baba barirwaniriye mu buto nta mbaraga, ibyo bikabagira bakuru imburagihe bagahangana n’ibyo badashoboye, n’amarangamutima yabo agasa nkaho abavamo cyangwa kuyagaragaza bikagorana.
Aba bantu bashobora kuba barakuze cyangwa ugahura nabo bakiri mu myaka y’abato. Ibikomere byo mu bwana bishobora komorwa bigashira umuntu akongera kubona umucyo mu maso he.
Abantu bamwe barabatuka bavuga bati “ Kifata nk’icyakuze nabi”. Gukura nabi nta mwana ushobora kubihitamo ahubwo babyisangamo. Umuntu ashobora kwisanga muri ubwo buzima agakura agashinga n’urugo ariko bimwe muri ibyo bimenyetso bikamugaragaraho.
Inama:
Si byiza kwihutira kuvuga uko ubona imyitwarire y’abo bantu igihe utabazi neza ahahise habo, ahubwo ni byiza kubamenya biruseho no kubafasha binyuze mu kuba inshuti yabo.
Aba bantu kandi bahabwa ubufasha buhagije na muganga kuko basobanukiwe uburyo bwo kubomora babukamo icyizere, cyangwa muganga akagufasha kwiga uburyo bwiza wamwomora nk’inshuti cyangwa umuvandimwe.
Bakeneye kubwirwa ibyiza gusa no kubarinda ibibahahamura bibibutsa ahashize