Dore ibikorwa 7 byitezwe ku butegetsi bwa Donald Trump! Rugikubita abimukira badafite ibyangombwa...

Dore ibikorwa 7 byitezwe ku butegetsi bwa Donald Trump! Rugikubita abimukira badafite ibyangombwa...
Tariki ya 5 Ugushyingo 2024 nibwo Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutsinda Kamala Harris wari uhagarariye Ishyaka ry’Abademokarate.
Ubwo yiyamamazaga, Trump wo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani yasezeranyije abanyamerika ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zinyuranye zijyanye n’ibibazo by’abimukira, ubukungu, umutekano n’ibindi.
Kuba ishyaka rye rifite ubwiganze muri Sena, abasesenguzi bavuga ko Trump ashobora kuzoroherwa no gushyira mu bikorwa ingamba afite kuko azaba ashyigikiwe n’Inteko Ishinga Amategeko.
Mu ijambo rye ry’intsinzi, Trump yijeje abaturage ba Amerika ko “Ibyo twasezeranye, tuzabishyira mu bikorwa.”
Nubwo agaragaza ibyo azibandaho mu gihe cy’ubutegetsi bwe, Trump ntiyatanze ibisobanuro bihagije byerekana uburyo ashobora kuzabigeraho. Bimwe mu byo Trump yasezeranyije Abanyamerika birimo;
Kwirukana abimukira badafite ibyangombwa
Mu gihe cyo kwiyamamaza, Trump yasezeranije abenegihugu kuzirukana umubare munini w’abanyamahanga baba muri iki gihugu badafite ibyangombwa bibemerera gutura muri Amerika.
Ku kijyanye no guhangana n’abimukira kandi, Trump yiyemeje kurangiza kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique, rwari rwaratangiye kubakwa ku butegetsi bwe bwa mbere.
Kuri ubu imibare igaragaza ko umubare w’abanyuraga kuri uyu mupaka uri mu majyepfo ya Amerika, wazamutse cyane mu mpera za 2023 gusa ukaba waratangiye kugabanuka muri uyu mwaka wa 2024.
Abasesenguzi n’impuguke bavuga ko kwirukana abimukira ku kigero Trump yasezeranyije bishobora kuzakomwa mu nkokora n’amategeko ndetse bikaba byanagira ingaruka ikomeye ku bukungu bw’igihugu.
Kuzahura ubukungu, imisoro n’ibiciro
Trump yasezeranyije guhagarika izamuka ry’ibiciro ku masoko ndetse no kugabanya imisoro ku rwego rwo hejuru, agakomereza ku mpinduka yakoze muri 2017.
Mu gukora ibi, yavuze ko amafaranga y’ibiruhuko atazajya akatwaho imisoro, gukuraho umusoro ku bwiteganyirize bw’abakozi ndetse no kugabanya imisoro ku masosiyete.
Ateganya kandi kuzashyiraho ibiciro bishya by’imisoro nibura bingana na 10% ku bicuruzwa byinshi bituruka hanze y’igihugu mu rwego rwo kugabanya icyuho kiri mu bucuruzi.
Ariko ku bicuruzwa bivuye mu Bushinwa, bivugwa ko ashobora kuzabishyiriraho umusoro w’inyongera wa 60%.
Bamwe mu bahanga mu by’ubukungu bavuga ko, ibi bikorwa bishobora kuzazamura ibiciro ku baturage, bityo ba rubanda rugufi bakazagorwa no kubyigondera.
Gukuraho ingamba zo kurengera ikirere
Mu gihe cy’ubutegetsi kuri manda ye ya mbere, hagati ya 2016 na 2024, Trump yasubije inyuma ingamba nyinshi zo kurengera ibidukikije cyane ko Amerika yabaye iba igihugu cya mbere cyavuye mu masezerano y’i Paris ku guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Kuri iyi nshuro, yongeye gusezeranya Abanyamerika kugabanya amategeko agenga ibidukikije, cyane cyane nk’uburyo bwo gufasha inganda z’imodoka muri Amerika.
Trump yagiye yumvikana cyane anenga imodoka zikoresha amashanyarazi, ibyo rero byatumye asezeranya kuzahagarika intego za Perezida Biden zo gushishikariza abaturage kurushaho gukoresha imodoka zidateza ihumana ry’ikirere.
Trump kandi yiyemeje kongera umusaruro w’ingufu zituruka kuri peteroli muri Amerika, avuga ko azayicukura kuva ku munsi wa mbere, mu rwego rwo gushyigikira ingufu zisubira nk’izituruka ku muyaga.
Ashaka kandi gufungura ibice bimwe na bimwe, nko mu butayu bwo muri Arctic, kugira ngo hakorerwe icukurwa rya peteroli, aho avuga ko bizagabanya igiciro cy’ibikomoka ku ngufu, n’ubwo abasesenguzi benshi babishidikanyaho.
Kurangiza intambara yo muri Ukraine
Trump yanenze cyane politiki yo gutanga amamiliyaridi y’amadolari mu gushyigikira Ukraine mu ntambara irwanamo n’Uburusiya, yiyemeza ko azahagarika iyi ntambara “mu masaha 24” akimara kwinjira mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ‘White House’. Avuga ko azahagarika iyi ntambara binyuze mu masezerano yumvikanyweho.
Ntiyavuze icyo atekereza ku ruhande ruzemera kumanika amaboko muri iyo ntambara, ari naho aba -Demokarate bahera bavuga ko iki cyemezo cyashimangira ubudahangarwa bwa Perezida Vladimir Putin bikaba byatuma akora n’ibindi ashaka.
Trump yifuza ko Amerika yakitandukanya n’ibibazo by’amakimbirane n’intambara byo mu bindi bihugu muri rusange.
Ku byerekeye intambara yo muri Gaza, Trump yigaragaza nk’ushyigikiye byimazeyo Israel, ariko agasaba iki gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati, guhagarika ibikorwa byacyo by’intambara.
Yiyemeje kandi guhagarika ibikorwa by’urugomo byibasiye igihugu cya Libani, ariko ntiyatanze ibisobanuro bihagije ku buryo azabigeraho.
Nta tegeko rizahana abakuramo inda
Nubwo bamwe mu bamushyigikiye babyifuza, ariko mu kiganiro mpaka na Kamala Harris, Trump yavuze ko rwose atazashyira umukono ku itegeko rihana ibikorwa byo gukuramo inda.
Muri 2022, nibwo mu gihugu hose, uburenganzira bwo gukuramo inda bwateshejwe agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga.
Trump yakunze kumvikana avuga ko leta zigomba kugira ubwisanzure bwo kwihitiramo amategeko ajyanye no gukuramo inda gusa we yakunze kugorwa no kugira uruhande ruhamye ahagazeho kuri iki kibazo.
Gutanga imbabazi mu bagaragaye mu myigaragambyo yo ku wa 6 Mutarama 2021
Trump yavuze ko “azabohora” bamwe mu bahamwe n’ibyaha mu gihe cy’imyivumbagatanyo yabereye i Washington DC ku ya 6 Mutarama 2021, ubwo abamushyigikiye bateraga inyubako ya Capitol ikoreramo inteko ishinga amategeko, mu rwego rwo kuburizamo intsinzi ya Joe Biden mu matora yo muri 2020.
Icyo gihe, Trump yashinjwaga kugira uruhare muri iyo myigaragabyo yapfiriyemo abantu.
Gusa Trump ngo azakora ibishoboka byose kugira ngo agabanye ingaruka z’iyo myigaragambyo kandi azababarire abayoboke be babarirwa mu magana babaye imfungwa za politiki.
Trump ahamya ko benshi bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, n’ubwo yemeye ko bacye muri bo, bashobora kuba bararenze umurongo.
Guhagarika Umushinjacyaha wihariye Jack Smith
Trump yarahiririye kuzirukana “mu masegonda abiri” akimara kwinjira mu biro, umushinjacyaha uyoboye iperereza ku byaha bibiri bimurengwa.
Umushinjacyaha wihariye, Jack Smith, yatanze impapuro zo gutangira ibirego ku byaha Trump aregwa, birimo gushaka guhindura ibyavuye mu matora ya 2020, ndetse no gucunga nabi inyandiko z’ibanga.
Trump ahakana amakosa yose aregwa, kandi yashoboye gutuma nta kirego ntakimwe muri izo dosiye cyageze mu rukiko mbere y’amatora.
Donald Trump azagaruka muri White House nka perezida wa mbere wigeze guhamwa n’icyaha, dore ko yahamijwe icyaha cy’inyandiko mpimbano z’ubucuruzi i New York.
Biteganijwe ko Donald Trump watorewe kuba Perezida wa 47 wa Amerika, azarahirira kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku itariki ya 20 Mutarama 2025.