Dore Filime nshya wareba muri izi mpera z’icyumweru (weekend)

Dore Filime nshya wareba muri izi mpera z’icyumweru (weekend)
Sinema ni urujya n’uruza rw’ibitekerezo, amarangamutima, n’inkuru zidufasha kwinjira mu bindi bihe n’indi mibereho. Nk’uko Alfred Hitchcock, umwe mu bahanga mu bijyanye na sinema, yigeze kuvuga, “Sinema ni ubuzima buvanze n’ibyiza by’ubuhanzi n’imirongo itajegajega y’ubugeni.”
Mu bihe by’iminsi y’impera z’icyumweru, abakunda sinema bagira ibyishimo byinshi, kuko ari igihe cya karuhuko cyiza cyo kureba filime nshya.
Twaguteguriye Filime 5 Nshya wareba muri izi Mpera z’Icyumweru.
1. An Almost Christmas Story
Iyi ni filime nshya yakozwe mu buryo bwa "animation", ishingiye ku nkuru y’igihunyira cyatoraguwe mu giti cya Noheli mu mujyi wa New York mu 2020. Inkuru ivuga ku gihunyira kitwa Moon, cyabaye inshuti y’umukobwa witwa Luna, bombi bagiye mu rugendo rw’ibitangaza bya Noheli, basaba kongera kubonana n’imiryango yabo. Filime iraboneka kuri Disney+.
2. Cross
Iyi ni filime ishingiye ku nkuru z’ubucurabwenge, aho Aldis Hodge akina nk’umupolisi w’umuhanga, ukora iperereza ku byaha akoresheje ubushobozi bw’ubwonko n’imbaraga z’umubiri. Filime yakozwe mu gitabo cya James Patterson cyitwa "Alex Cross", iraboneka kuri Prime Video.
3. Dune: Prophecy
Dune: Prophecy ni "prequel" (inkuru ibanza mbere y’iyindi nkuru izwi), ishingiye ku gitabo "Sisterhood of Dune" (inkuru ivuga ku muryango w’abagore b’intwari n’abahanga bitwa Bene Gesserit).
Inkuru ibera ku "Dune" (izwi nka "Arrakis", ikaba isi y’umucanga) Bene Gesserit bahura n’ibibazo bikomeye mu kurwanya abashaka gufata Arrakis no gukoresha spice (Spice cyangwa melange, ikiyobyabwenge gikomoka ku isi ya Arrakis (Dune). Ifite agaciro gakomeye kuko ikoreshwa mu ngendo zo mu isanzure, ikoreshwa mu buzima, no gutuma abantu babasha kubona ibintu bitandukanye amaso yacu atabona. Ni isoko ry’ubukungu n’imbaraga mu isi ya Arrakis (Dune).
Iyi nkuru ivuga intambwe yo kuzamuka kwa Paul Atreides (umwana w’ibwami uvamo intwari mu nkuru ya Dune kandi ahindure ejo hazaza ha Arrakis).
Urukurikirane rw’iyi nkuru rutambuka kuri shene ya Max igenzurwa na CNN, ikaba igenewe abakunda siyansi n’inkuru zirebana n’ubukungu, imbaraga, n’ubuzima mu isi idasanzwe.
4. Landman
Landman ni filime nshya yanditswe na Taylor Sheridan, igaruka ku nkuru ya Tommy Norris, umucungamutungo w’ubutaka mu nganda z’amavuta muri West Texas. Iyi filime ivuga ku bibazo n’ingaruka z’ubucuruzi bw’amavuta ku mibereho n’ubukungu bw’abaturage. Billy Bob Thornton ni we mukinnyi mukuru muri iyi filime. Iraboneka kuri Paramount+.
5. Red One
Red One ni filime y’imirwano ariko yifitemo n’ibirori bya Noheli, aho Dwayne “The Rock” Johnson akina nk’umuyobozi wa E.L.F. Task Force Commander, akorana na Chris Evans mu guhangana n’ibibazo by’ubutumwa bwo gukiza Noheli. Filime iraboneka kuri Amazon Prime Video.
SRC : BWIZA