Dore bimwe mu byo utazi ku ndwara yo kwibagirwa

Dore bimwe mu byo utazi ku ndwara yo kwibagirwa
Ibaze ufitanye inama n’umukoresha wawe ukibagirwa!Ibaze ufite ikizamini cy’akazi ariko ukibagirwa umunsi n’amasaha ugomba ku gikoreraho!Ibaze kuba ufite inkumi mugomba gusohokana ariko igategereza amaso agahera mu kirere wabyibagiwe .
Izo ni zimwe mu ngero nyinshi zigaragaza ko ubusanzwe umuntu aba adakwiye kwibagirwa ibintu by’ingenzi mu gihe afite ubuzima buzima, ariko igitangaje n’uko abantu bahura n’ikibazo cyo kwibagirwa ibintu byinshi bakabikerensa kandi ari uburwayi bukomeye.
Ese iyi ndwara ifata ite ? yibasira bande uyirwaye afashwa ate ? ibi byose nibyo tugiye kurebera hamwe.
Iyi ndwara ubusanzwe yitwa (Amnesia) ni indwara yibasira abantu batandukanye igafata igice cy’ubwonko umuntu uyirwaye akabura ubushobozi bwo gutekereza neza ndetse bikaba byanamuviramo gufatwa nabi muri sosiyete.
Ihungabana ,itotezwa,ihohoterwa, inzoga nyinshi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye , kubura umwuka mwiza, ni bimwe mu bitera iyi ndwara hakiyongeraho umunaniro ukabije ushobora gutera umujagararo w’ubwonko.
Ngo mu gihe umuntu agaragaza ibimenyetso byo kwibagirwa, akwiye kujya afata umwanya wo gutekereza neza mbere yo gufata icyemezo runaka, kugira ngo ase n’ukangura ubwonko, bityo abashe kwibuka neza ibyo yagombaga gukora, gufata, cyangwa se aho yashyize ikintu runaka.
Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko gufata isukari iringaniye, kugira isuku y’umubiri ugahumeka neza, kuruhuka nyuma yo gufata amafunguro no gukora siporo biri mu bishobora kurwanya ubu burwayi ku kigero cyo hejuru.
Ikinyamakuru mayoclinic.org gitanga inama ku muntu ubona ibimenyetse byavuzwe haruguru ko yakwihutira kwa muganga kuko ni indwara ivurwa igakira.