Dore amakuru meza kubakoresha ChatGPT

Dec 10, 2024 - 13:46
 0  798
Dore amakuru meza kubakoresha ChatGPT

Dore amakuru meza kubakoresha ChatGPT

Dec 10, 2024 - 13:46

OpenAI yatangaje kuri uyu wa Mbere ko yashyize ahagaragara uburyo bushya bw’ubwenge bw’ubukorano (AI) bwitwa Sora, bushobora gukora amashusho avuye mu magambo, kuri ChatGPT Plus na Pro, ikomeza kwagura iterambere ryayo mu ikoranabuhanga rihuriza hamwe ubwoko bwinshi bw’ibikorerwa mu bwenge bw’ubukorano.

Iyi sosiyete ifashwa na Microsoft (MSFT.O), yatangije ibihe by’ubwenge bw’ubukorano mu Ukwakira 2022 ubwo yashyiraga ahagaragara ChatGPT, ifite intego yo guhiganwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’ibi bya Meta (META.O), Google ya Alphabet (GOOGL.O), hamwe na Stable Video Diffusion ya Stability AI.

Uyu buryo bushya bwa AI, bwiswe Sora, bwatangiye kumurikwa muri Gashyantare, ariko bwari bufungiranye abashakashatsi bagenzuraga umutekano wabwo. Ubu bwatangiye kuboneka kuri ChatGPT Plus na Pro nka Sora Turbo nta kiguzi cyiyongereye.

Iyi sosiyete yagize ati: "Turimo gukora ku biciro bihuye n’ubwoko butandukanye bw’abakoresha, bikazashyirwa ahagaragara mu ntangiriro z’umwaka utaha,"

Abakoresha ubu buryo bazashobora gukora amashusho afite resolution (Ubushobozi bwo kugaragaza ishusho neza) ya 1080p, ashobora kumara amasegonda 20, kandi afite ibipimo bya widescreen ( ishusho ifite uburebure bunini kurusha ubuhagarike), vertical (amashusho afite uburebure bunini kurusha ubugari), cyangwa square (ubugari bungana n’uburebure).

OpenAI yavuze ko nubwo Sora itazahita iboneka mu bihugu by’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Switzerland, n’u Bwongereza, izaba iboneka mu bindi bihugu aho ChatGPT ishobora gukoreshwa.

Iyi sosiyete yanavuze ko izabuza gukora cyangwa gushyira ku rubuga ibintu byangiza, birimo amashusho y’urugomo cyangwa ay’ubwiyandarike nk’ay’abana cyangwa deepfakes zishingiye ku mibonano mpuzabitsina, mu rwego rwo kurinda ikoreshwa nabi ry’iyi tekinoloji.

Deepfakes ni ikoranabuhanga ryo guhindura amashusho cyangwa amajwi, ku buryo bigaragaza umuntu avuga cyangwa akora ibintu atigeze akora, hifashishijwe Ubwenge karemano (Artificial Intelligence (AI). Akenshi bikoreshwa mu myidagaduro, ariko bishobora guteza ibibazo byo guharabika cyangwa guca intege abandi.

Iyi sosiyete yatangaje ko "Amashusho y’abantu azaba afite aho agarukira mu ntangiriro, ariko dufite gahunda yo kubishyira ku rwego rurenze mu gihe tuzaba tunonosoye uburyo bwo gukumira deepfakes."

Source: Bwiza 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461