Dore Amabara abera mu byumba bikorerwamo ‘massage’ atajya ashirwa kukarubanda

Dore Amabara abera mu byumba bikorerwamo ‘massage’ atajya ashirwa kukarubanda
Ubusanzwe massage ya ‘body to body’ (umubiri ku mubiri) ni bumwe mu bwoko bwa massage, aho abayikora ndetse n’abayikorerwa bombi baba bambaye ubusa.
Ntisanzwe kuko nta mugore n’umwe ushobora kwakira cyangwa ngo ashimishwe n’uko umugabo we yagiye muri ’body to body massage’ kuko biba bigoye kwiyumvisha uburyo ashobora gutaha nta mibonano mpuzabitsina akoze.
Iyi massage ya ‘Body to body’ ahanini ikorwa ku mukobwa n’umuhungu (umukobwa amasa umuhungu), ku buryo umukobwa aba yambaye ubusa maze agakuba umubiri we ku muhungu nawe uba wambaye ubusa.
Bivuze ngo imibiri ibiri, uw’umugore n’uw’umugabo ikubanaho buri segonda mu cyumba cya bonyine nta rindi jwi ribarogoya!.
Umwe mu bakobwa bakora uyu murimo ukomoka mu Karere ka Huye yemeza ko iyi massage ya body to body idasanzwe kuko n’iyo umukiliya yifuje gukora imibonano mpuzabitsina hari amafaranga yishyura akayikora.
Ahamya ko ku munsi ashobora kuyikorera nk’abantu babiri cyangwa batatu, buri wese amwishyra ibihumbi 30 Frw cyangwa ibihumbi 25 Frw.
Ariko kandi nubwo bamwe mu bagabo bayirukiramo bitewe n’uburyo bumva baruhutse abahanga bemeza ko bigira ingaruka mbi ku mitekerereza ya muntu haba kuyikora n’uyikorerwa.
Mu nkuru yacu itaha tuzagaruka ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bw’umuntu kuyikora n’uyikorerwa.