Dore ahantu udakwiye gucomeka telefoni yawe ushyiramo umuriro hato utazahura n'uruvagusenya

May 29, 2024 - 15:42
 0  758
Dore ahantu udakwiye gucomeka telefoni yawe ushyiramo umuriro hato utazahura n'uruvagusenya

Dore ahantu udakwiye gucomeka telefoni yawe ushyiramo umuriro hato utazahura n'uruvagusenya

May 29, 2024 - 15:42

Iyo winjiye mu kabari, restaurant, hoteli, mu rusengero, ku kibuga cy’indege cyangwa ahandi hose hahurira abantu benshi, uhasanga aho gucomeka telefoni mu gihe yaba ishizemo umuriro utararangiza ibyahakujyanye.

Ni ibintu bituma benshi bagana bene aho nta gitutu bafite ngo umuriro wabashirana, bakitwaza gusa indahuzo (charger) bari bukoreshe bahageze. Hari n’abatiririrwa bazitwaza, bakumva ko uko byagenda kose batahagera ngo babure uyibatiza.

Drew Paik wahoze akorera Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku mutekano mu by’ikoranabuhanga, Authentic8, asobanura ko “iyo ucometse telefoni yawe mu mwanya nk’uwo [washyizwemo virus], bigira ingaruka kuri telefoni yawe, bigahungabanya amakuru yawe yose.”

Muri make, ntiwagombye gucomeka telefoni yawe ahantu hagenewe gukoreshwa n’abantu benshi, kuko hari ibyago byinshi byo kuba abagaba ibitero by’ikoranabuhanga bahifashisha.

Muri Mata 2023, Urwego rushinzwe ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwaburiye abantu, rubasaba kwirinda gucomeka telefoni kuri ‘stations’ zo ku bibuga by’indege, mu mahoteli, cyangwa ahandi hahahirwa.

FBI yanditse kuri X (yahoze ari Twitter) iti: “Abagizi ba nabi bamaze gutegura uburyo bazajya bakoresha ahantu rusange nk’aho ho gucomeka telefoni, bakazishyiraho ‘virus’ zibafasha kwinjira muri izo telefoni. Mujye mwitwaza indahuzo zanyu bwite kandi mukoreshe ‘electrical outlet.”

Mu 2011, abahanga mu by’ikoranabuhanga bahimbye ijambo bise “juice jacking,” basobanura ko imigozi isanzwe ikoreshwa mu gucomeka telefoni cyangwa tablet ku mashanyarazi cyangwa mu guhererekanya amakuru ku bikoresho by’ikoranabuhanga (USB), ishobora no gukoreshwa n’abagizi ba nabi bakagaba ibitero kuri telefoni cyangwa tablet, bagashobora kuyigiraho ububasha.

Iyo USB ikoreshejwe n’abandi bakinjirira telefoni yawe, amakuru yose ibitse bayageraho, kuva kuri email n’ubutumwa bugufi wanditse cyangwa wakiriye, kugeza ku majwi n’amashusho uyibitseho.

Bashobora kandi kuyifunga (locking) cyangwa bakakwiba ijambo banga (passwords) ukoresha haba kuri iyo telefoni cyangwa ahandi.

Mu gihe usanze USB icometse ahantu hahurira abantu benshi, hatangwa umuburo ko ishobora kuba yahasizwe n’umuntu ku bushake, agamije kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri telefoni z’abaza kuyikoresha.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461