Dore abo Polisi yataye muri yombi bacyekwaho gutega abantu bakabambura utwabo

Dore abo Polisi yataye muri yombi bacyekwaho gutega abantu bakabambura utwabo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abantu 15 mu Turere twa Kamonyi, Nyamagabe na Nyaruguru tariki 24 Ugushyingo 2024, bacyekwaho guteza umutekano mucye, aho bavugwaho gutega abantu mu nzira bakabambura ibyabo.
Abagabo bane bafatiwe mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Muganza mu Mudugudu wa Nyagacyamo. Baracyekwaho gutegera abantu mu nzira bakabambura ibyabo, bagasiga babakomerekeje bakaniba mu ngo z’abaturage aho bakoresha uburyo bwo gutobora amazu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko no mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka, mu Kagari ka Nyamugali mu Mudugudu wa Nyabivumu na ho hafatiwe abandi batandatu b’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 27 na 47 bacyekwaho kwiba bakoreshe uburyo bumwe nk’ubwo abafatiwe mu Karere ka Kamonyi bakoreshaga.
Abafatiwe i Nyamagabe
Umuvugizi wa Polisi mu Majyepfo, ati “Si abo gusa kuko no mu Karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Ngoma na Ngera twafashe abantu batanu b’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 17 na 40 na bo bacyekwaho kwiba bakoresheje uburyo n’amayeri amwe nk’abafatiwe mu tundi Turere twavuze”.
Polisi ivuga ko aba bafatiwe muri ibi bikorwa usanga bahungabanya umutekano w’abaturage, ikaba ari yo mpamvu Polisi itazihanganira uwo ari wese wahungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Ati “Mu gihe dukomeje ibi bikorwa turasaba abaturage gukomeza ubufatanye mu kuduha amakuru. Ntawukwiye guhishira umunyacyaha kabone n’ubwo baba bafitanye isano y’amaraso kuko iyo utabivuze ubutaha ni wowe ubwawe agirira nabi”.
SP Habiyaremye avuga ko abateza umutekano mucye badashaka kuva mu bikorwa bibi bagomba no kwitegura ingaruka kuko nta gahenge polisi izabaha kandi ikaba itazihanganira uwo ariwe wese ushaka guhungabanya umutekano.
Source: Kigali today