Dore Abapolisi 154 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Nov 11, 2024 - 01:30
 0  1007
Dore Abapolisi 154 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Dore Abapolisi 154 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Nov 11, 2024 - 01:30

Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154 barimo ba Komiseri barindwi na ba Ofisiye bakuru 15.

Itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2024 rivuga ko abakomiseri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ari CP Denis Basabose, ACP Celestin Twahirwa, ACP Elias Mwesigye, ACP Eugene Mushaija, ACP Tom Murangira, ACP David Rukika, na ACP Michel Bayingana.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, abapolisi bato 96. Hanasezerewe kandi abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi n’umwe wasezerewe ku zindi mpamvu.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461