Donald Trump yagaragaje ibisabwa ku muntu uzamubera Visi Perezida

Donald Trump yagaragaje ibisabwa ku muntu uzamubera Visi Perezida
Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ku cyo ashaka ko uzamubera Visi Perezida agomba kuba yujuje mu gihe yaba atsinze amatora azahatanamo na Joe Biden uri ku butegetsi.
Uyu mugabo w’imyaka 77 ugihatanye mu matora yo kuzahagararira ishyaka rye ry’Aba-Républicains nk’umukandida, ahabwa amahirwe menshi yo kuyatsinda kuko magingo aya arusha amajwi Nikki Haley wahoze ari Guverineri wa Carolina y’Epfo bahanganye cyane.
Ubwo yaganiraga na Fox News kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gashyantare 2024, abajijwe ku wo yifuza ko yazamubera Visi Perezida, Trump yavuze ko ashaka umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yanaba Perezida bibaye ngombwa.
Yagize ati “Buri gihe agomba kuba ari uwaba Perezida mwiza. Buri gihe uba ugomba kubitekereza rwose kuko bijya bitungurana bikaba. Uwo uri we wese ibyo birashoboka. Icyo kigomba kuba ikintu cya mbere".
Ubwo Trump yari abajijwe ku wo aha ayo mahirwe yo kuzamubera Visi Perezida yirinze kumutangaza byeruye, gusa avuga ko afite abantu benshi abonamo ubwo bushobozi kandi buzuzanya.
Yakomoje ku ba-Républicains bakomeye ari bo Guverineri wa Dakota y’Epfo, Kristi Noem ndetse n’Umusenateri uhagarariye Leta ya Carolina y’Epfo, Tim Scott.
Donald Trump uri gushaka manda ya kabiri. Muri manda ya mbere hagati ya 2017 na 2021 yakoranye na Mike Pence wahoze ari Guverineri wa Indiana, gusa ubutegesti bwabo bwarangiriye mu mahari ubwo Pence yangaga kubahiriza icyifuzo cya Trump cyo kubuza Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kwemeza ibyavuye mu matora ya 2020 yatsinzwemo na Joe Biden.
