DJ Brianne yabatijwe yakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we[REBA AMAFOTO]

Jun 9, 2024 - 12:50
 0  474
DJ Brianne yabatijwe yakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we[REBA AMAFOTO]

DJ Brianne yabatijwe yakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we[REBA AMAFOTO]

Jun 9, 2024 - 12:50

Gateka Esther Brianne, wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne, kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024, yabatijwe yakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we.

Uwo mubatizo wabereye ku rusengero rwa Elayono Pentecost Blessing, mu muhango wo kubatiza Abakristo bashya barimo na Dj Drianne. Ni igikorwa cyayobowe na Rev Prophet Ernest Nyirindekwe.

DJ Brianne akimara kubatizwa, yavuze ko yumva yuzuye umunezero kandi akaba yishimiye cyane kuba ari butangire kujya afata igaburo ryera.

Yahishuye ko kubatizwa kwe byashimishije cyane umubyeyi we utari umufitiye icyizere ko biza gukunda akagera aho abatirizwa.

Nyina wa DJ Brianne yishimiye kuba umukobwa we abonye aho abarizwa mu bijyanye no gusenga.

DJ Brianne ari mu bakunze kugarukwaho cyane mu myidagaduro Nyarwanda. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06