Diamond Platnumz yavuze ku mvano yo kwiyongera k'ubukungu bwe abantu bagwa mukantu

Jun 9, 2024 - 16:25
 0  204
Diamond Platnumz yavuze ku mvano yo kwiyongera k'ubukungu bwe abantu bagwa mukantu

Diamond Platnumz yavuze ku mvano yo kwiyongera k'ubukungu bwe abantu bagwa mukantu

Jun 9, 2024 - 16:25

Hashize igihe kitari gito Diamond Platnumz abarirwa mu gutunga ungana na Miliyari 13Frw. Kuri ubu yatangaje ko umuziki atari wo umwinjiriza amafaranga menshi, aboneraho no kugira inama abantu mu buryo bw’imikorere.

Diamond Platnumz yavuze ko ubucuruzi bwe bumwinjiriza cyane kurusha n’umuziki we. Yabigarutseho agira ati: ”Gutegereza ibiraka byo mu muziki nta kintu byamfasha, kugira ngo naguke bya nyabyo, nari nkeneye kwagura imikorere.” 

Hirya yo kuba akora umuziki, Diamond ni rwiyemezamirimo byahiriye aho afite Wasafi Classic Baby [WCB] imwe mu nzu zitunganya zikanareberera inyungu z’abahanzi zihagazeho.

Mu bayibarizwamo ubu harimo Zuchu, Mbosso, Lava Lava, DVoice na Queen Daleen. Hanyuzemo kandi Harmonize, Rayvanny na Rich Mavoko, bamaze gukura batangira kwikorera.

Afite kandi televiziyo na radiyo, mu bihe bitandukanye akaba agenda abona ibiraka byo kwamamaza kompanyi zinyuranye z'ibyo kunywa, ikoranabuhanga n’ibindi.

Nk'umwe mu bahanzi bahora bahataniye kuba muri batanu bihagazeho muri Afurika, byaba byagiye kure akaza mu 10, abona ibiraka bikomeye bijyanye n'umuziki. 

Ariko ibyo byose yagaragaje ko nta na rimwe byigeze bimuha urwunguko nk'urwo abonera mu bucuruzi bushamikiye ku izina rye.

Diamond yatanze inama agira ati: ”Ntuzigere uhagarika ibyo ukunda ariko na none uzashake inzira zitandukanye zatuma ukura kurushaho.” 

Kompanyi zitari nke nka Serengeti na Heineken zagiye zimuha icyizere cyo gukorana na we.

Yashoye mu bintu bitandukanye kugera no ku mikino y'amahirwe binyuze muri Wasafi Bet.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06