Davido yavuye ku izima agiye gukora ibyananiye abandi bahanzi

Davido yavuye ku izima agiye gukora ibyananiye abandi bahanzi
Umuhanzi wo muri Nigeria, David Adeleke [Davido] yamaze gutangaza amakuru y’ubukwe bwe na Chioma Rowland.
Ku wa 25 Kamena 2024 ni bwo hateganijwe ubukwe bwa Davido na Chioma muri Lagos. Ni ubukwe bushingiye ku muco.
Davido yemeje iby’ubukwe bwe na Chioma mu mashusho akomeje guhererekanwa ku mbuga zitandukanye.
Uyu muhanzi yumvikanye agira ati: ”Bantu mwe mufite kuzaza muri Nigeria ku wa 25 Kamena mu bukwe bwanjye.”
Aba bombi bagiye gukora ubukwe nyuma y'uko mu mpera z’umwaka ushize bibarutse impanga.
Byari nyuma y'uko muri 2022 bari bagize igihombo gikomeye cyo kubura imfura yabo y’umuhungu.
Hakomeje kuvugwa ko bakoze ubukwe kugira ngo bashyingure mu cyubahiro Ifeanyi umuhungu wabo.
Gusa ikigaragara ni uko wari umuhango, ubu akaba ari bwo bagiye gutanga ibyishimo mu birori by'akataraboneka.
Mu busanzwe Davido yibarutse abana 6 barimo abakobwa batatu n’abahungu batatu, umwe ni we witabye Imana.