Congo-Brazzaville yahisemo guterwa mpaga na Niger aho kujya gukinira na yo muri RDC

Jun 5, 2024 - 11:18
 0  98
Congo-Brazzaville yahisemo guterwa mpaga na Niger aho kujya gukinira na yo muri RDC

Congo-Brazzaville yahisemo guterwa mpaga na Niger aho kujya gukinira na yo muri RDC

Jun 5, 2024 - 11:18

Congo-Brazzaville yatangaje ko yahisemo guterwa mpaga na Niger, aho kujya gukinira i Kinshasa umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bari bafitanye.

Ku wa Kane tariki ya 6 Kamena ni bwo Les Diables Rouges yagombaga kwakira le onze national, mu mukino wo mu itsinda E.

Ku ikubitiro uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade Alphonse Massamba Débat i Brazzaville, gusa biba ngombwa ko ujyanywa kuri Stade des Martyrs i Kinshasa bijyanye no kuba ikibuga cy’iriya Stade cyarangiritse.

Nyuma yo kwimura uyu mukino Congo yihutiye gusana iki kibuga igishyiramo ubwatsi bushya, ibyatumye isaba CAF na FIFA kongera kuyiha uburenganzira bwo kwakirira Niger i Brazzaville.

Amakuru avuga ko Perezida Denis Sassou Nguesso mu minsi ishize yohereje muri Niger, Minisitiri wa Siporo, Hugues NGOUELONDELE wari ushyiriye Perezida w’iki gihugu ubutumwa bwe.

Hugues NGOUELONDELE yakiriwe na Capitaine Ibrahim Traoré uyobora iki gihugu ndetse na Minisitiri w’Intebe wacyo, bamwizeza kuvugana na Federasiyo ya siporo ya Niger kugira ngo umukino ibihugu byombi bifitanye uzabere i Brazzaville.

Ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena amakuru avuga ko Minisitiri wa Siporo muri RDC yakiriye ubutumwa bwa WhatsApp bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Niger amumenyesha ko ikipe itakigiye i Brazzaville, ahubwo ko umukino ugomba kubera i Kinshasa.

Minisitiri Hugues NGOUELONDELE mu kiganiro yaraye agiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko Congo-Brazzaville yahisemo guterwa mpaga aho kujya gukinira i Kinshasa.

Yavuze ko "Congo ni igihugu gihagarara ku ijambo ryacyo", bityo ikaba idashobora kujya gukinira i Kinshasa ku bwo "kurengera icyubahiro cyayo cya dipolomasi".

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501