Christopher na Chriss Eazy bacyenyejwe iyagakara n'umuntu utaramenyekana

Jun 10, 2024 - 14:42
 0  290
Christopher na Chriss Eazy bacyenyejwe iyagakara n'umuntu utaramenyekana

Christopher na Chriss Eazy bacyenyejwe iyagakara n'umuntu utaramenyekana

Jun 10, 2024 - 14:42

Umuntu utaramenyekana yigabye mu nzu ya Christopher yibamo mudasobwa ebyiri, ndetse aniba telefoni igendanwa ya Chriss Eazy wari waje gukoresha amashusho y’indirimbo ’Sekoma’ iri gukorwa mu murumuna wa Christopher usanzwe ukora amashusho y’indirimbo.

Ni ubujura bwabereye mu rugo rwa Christopher aho atuye ku Kimironko mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2024.

Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yabwiye IGIHE ko ubu bujura bwabaye ubwo bari bari kurangiza amashusho y’indirimbo ‘Sekoma’.

Ati “Twari kwa Christopher kuko murumuna we ukora amashusho y’indirimbo yari ari kudufasha kurangiza ‘Sekoma’ ya Chriss Eazy, twari mu cyumba bakoreramo baza kudusaba kujya kurya, mu gihe twari ku meza twagarutse dusanga imashini ebyiri na telefone ya Chriss Eazy bazitwaye.”

Aba bahanzi bari gukeka ko hari umuntu waba yabinjiranye mu gipangu bigahurirana n’uko bagiye ku meza, nawe akajya mu cyumba bakoreragamo akabiba.

Uretse umushinga w’indirimbo ‘Sekoma’ wagendeye muri izi mudasobwa zirimo iya Christopher n’iya Chriss Eazy, hari indi mishanga y’indirimbo yaburiyemo nk’uko amakuru ahari abihamya.

Kugeza ubu aba bahanzi bamaze kugeza ikirego cyabo mu Rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, aho bategereje ikiza kuva mu iperereza kugira ngo uwabacucuye abe yatabwa muri yombi. 

Indirimbo 'Sekoma' Chriss Eazy yiteguraga gusohora iri mu zagendeye mu mashini yibwe

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06