Chris Eazy uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi yiyemeje gufasha abanyeshuri 10 batishoboye

Chris Eazy uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi yiyemeje gufasha abanyeshuri 10 batishoboye
Mu kiganiro na IGIHE, Chris Eazy yavuze ko ari igitekerezo yagize mu rwego rwo kwitura abakunzi be bamushyigikiye mu rugendo rw’umuziki bityo nawe akaba hari abo yagirira akamaro.
Junior Giti usanzwe ari umujyanama wa Chris Eazy, mu kiganiro twagiranye yavuze ko nyuma yo kugaragaza icyifuzo cyabo, abantu batandukanye babegereye babasaba ubufasha ariko haza n’abandi babagira inama yo kugana inzego zitandukanye kugira ngo zibafashe kubona abababaye kurusha abandi.
Ati “Kugeza uyu munsi twagiriwe inama zo kugana inzego zinyuranye zikaba arizo zidufasha gutoranya abakeneye ubufasha kurusha abandi, aho kugendera ku marangamutima yacu bitewe n’uwatwandikiye.”
Junior Giti ahamya ko biteguye byibuza gufasha abanyeshuri icumi batishoboye kugira ngo amasomo yabo agende neza.
Abajijwe niba ari icyiciro cy’abanyeshuri bifuza gufasha, Junior Giti yavuze ko biteguye gufasha uwo ariwe wese ubabaye, ati “Nibatwereka abiga muri Kaminuza tuzabafasha kimwe n’abiga mu mashuri yisumbuye cyangwa imyuga. Ubu tugiye kwicarana n’inzego turebe ko baduha abo dufasha.”
Uyu mugabo yavuze ko ku bwabo biteguye, igisigaye ari uko baganira n’inzego zinyuranye bagahabwa umurongo byakorwamo, icyakora ahamya ko abo bazafasha bazagerageza kubaba hafi kugeza barangije amasomo yabo.