Champions League: Bayern Munich na Real Madrid zadutumiye i Santiago Bernabeu

Champions League: Bayern Munich na Real Madrid zadutumiye i Santiago Bernabeu
Amarushanwa yo ku mugabane w’iburayi ahuza Amakipe yabaye ayambere iwayo champions League yakomezaga kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri Tariki 30 Mata.
Ikipe ya Bayern Munich yari yakiriye ikipe ya Real Madrid muri 1/2 cya champions League.
Ku munota wa 24′ Real Madrid yihaye ijambo ku kibuga cya Bayern Munich, Allianz Arena ku gitego cya tsinzwe na Vinicius Junior ku mu mupira mwiza yahawe na Toni Kroos.
FC Bayern Munich yari yatangiye isatira yiharira umupira yakomeje kugumana umupira gusa igitego gikomeza kubura.
Igice cya mbere cyarangiye Amakipe yombi yetekeza mu rwambariro kuruhuka.
Real Madrid yari umushyitsi ku kibuga cya Bayern Munich yari ifite impamba y’igitego yagombaga kurinda mugihe ikipe ya Bayern Munich yari yagezemo umwenda yagombaga gushaka umuti ngo ishimishe abafana bo mu rugo.
Umusifuzi Clement Turpin yatangije igice cya kabiri, maze nkuko byatangiye ikipe ya Bayern Munich iza yiharira umupira , ari nako ishaka igitego cyo kwishyura.
Igice cya kabiri cyatangiranye Kandi n’impinduka ku ruhande rwa Bayern Munich mu kibuga hagati havamo Leon Goretzka hinjiramo Raphaël Guerreirom
Ku munota wa 52 umudage Leroy Aziz Sané yishyuriye ikipe ya Bayern Munich, asubiza icyizere abafana ba Allianz Arena
Bidatinze ku munota wa 55 Jamal Musiala yategewe mu rubuga rw’amahina rwa Real Madrid, maze Harry Kene ayinjiza neza ku munota wa 56. Bayern Munich yari mu rugo yiha amahirwe yo kuzajya i Santiago Bernabeu ifite impamba mu mutiba wayo.
Ikipe ya Real Madrid yahise ijya mu mwuka wo gushaka uko igombora ikishyura igitego gusa bikomeza kuba ibyubusa.
Ku munota wa 64 ikipe ya Real Madrid yakoze impinduka havamo Nacho Fernandez hinjiramo Eduard Camavinga.
Ku munota wa 74′ Real Madrid yakoze izindi impinduka yinjiza Lukas Modric na Brahmin Diaz basimbura Jude Bellingham na Toni Kroos.
Bidatinze Ku munota wa 79′ Vinicius Junior yongeye kwisanga imbere ya Manuel Nuer ananirwa kureba mu izamo.
Ku munota wa 80′ FC Bayern Munich nayo yakoze izindi mpinduka mu busatirizi bwayo ikuramo Thomas Muller yinjizamo Serge Ginbry.
Ku munota wa 81′ Rodrigo Goez bamutegeye mu rubuga rw’amahina maze Clement Turpin wari umusifuzi w’umunsi yemeza penaliti Maze ku munota wa 82′ Vinicius Junior ayinjiza neza biba 2-2.
Joseru yasimbuye Rodrigo ku munota wa 85′ ku ruhande rwa Real Madrid maze Devis Alphonso ku ruhande rwa Bayern Munich asimbura Reroy Sané.
Iminota 90′ yarangiye Amakipe yombi aguye miswi ku kibuga cya Bayern Munich Allianz Arena abakunzi bimikino dutumirwa i Santiago Bernabeu niho urubanza ruzarangirira.