Cécile Kayirebwa ntiyagaragaye mu gitaramo ‘Afro Opera Dinner gala’ (Amafoto)

Cécile Kayirebwa ntiyagaragaye mu gitaramo ‘Afro Opera Dinner gala’ (Amafoto)
Cécile Kayirebwa wari watangajwe ko azitabira igitaramo ‘Afro opera dinner gala’ cyateguwe na Maurix Baru, ntabwo yabashije kuhagaragara kuko yagize ibyago agapfusha musaza we.
Iki gitaramo cyabereye ahitwa ‘Atelier du vin’ mu ijoro ryo ku wa 17 Gashyantare 2024, gitangizwa n’itsinda ry’abakobwa baririmba umuziki gakondo biyise ‘Isheja’.
Nyuma y’aba bakobwa, Maurix Baru ni we wakurikiyeho aririmba nyinshi mu ndirimbo ze. Ubwo yari ageze ku yitwa Abasangirangendo yakoranye na Kayirebwa, yavuze ko uyu mubyeyi atabashije kuhagera kuko yagize ibyago.
Nyuma y’iki gitaramo, Maurix yabwiye IGIHE ko mu by’ukuri Kayirebwa yababwiye ko atakibonetse ku munsi w’igitaramo, abasobanuriye impamvu bumva yumvikana.
Ati “Yatumenyesheje ko yagize ibyago apfusha musaza we. Twifuzaga ko yatarama ariko nanone ntabwo umuntu wagize ibyago wareka ubumuntu ngo wikunde gutyo, twahisemo kumwumva gusa nta yandi mahitamo twari dufite igitaramo cyabaye.”
Maurix avuga ko mu by’ukuri hari umubare w’abantu bateganyaga kwitabira iki gitaramo bamenye ko yagize ibyago bahitamo kujya kumutabara, ibyo we asanga byatumye n’umubare w’abitabiriye utaba munini nkuko byari byitezwe.
Nubwo adatinya kwemeza ko iki gitaramo kitamwungukiye mu buryo bw’amafaranga, Maurix ahamya ko mu bijyanye n’umuziki ho yungutse kuko byatumye akora igitaramo cye kikagenda neza.
Ku rundi ruhande yijeje abakunzi b’umuziki we ko nyuma yo gutabara Kayirebwa ndetse ikiriyo kirangiye, bazagira umwanya bakicara bakareba uko bategura ikindi gitaramo ku buryo bakongera gutaramira abakunzi babo.







