‘Capgras Syndrome’, indwara yo mu mutwe ituma umukunzi agaragara nk’umwanzi

Nov 13, 2023 - 19:16
 0  387
‘Capgras Syndrome’, indwara yo mu mutwe ituma umukunzi agaragara nk’umwanzi

‘Capgras Syndrome’, indwara yo mu mutwe ituma umukunzi agaragara nk’umwanzi

Nov 13, 2023 - 19:16

‘Capgras Delusion’ cyangwa ‘Capgras Syndrome’, ni indwara yo mu mutwe itera umuntu kwivanga kw’intekerezo ze, agahorana ubwoba bw’uko uwo akunda nk’umubyeyi we, inshuti ye, umuvandimwe we cyangwa n’abandi, basimbuwe n’umuntu basa ariko we afite imigambi mibi.

Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi, National Institute of Health mu 2022 cyatangaje ko bimwe mu bitera iyi ndwara ari ukwangirika k’ubwonko, gushobora guturuka ku gukora impanuka, kugira ikibyimba ku bwonko n’ibindi.

Mu bindi byayitera harimo ihungabana, kuba mu buzima bugutera umuhangayiko ukabije, kuba ufite izindi ndwara zo mu mutwe, uruhererekane rw’imiryango n’ibindi.

Iyi ndwara yavumbuwe n’Umufaransa akaba umuhanga muri siyansi Joseph Capgras mu 1923. Byabaye nyuma yo gukora ubushakashatsi ku mugore wo muri icyo gihugu wahoraga ataka ko umugabo we hari undi muntu wamusimbuye basa, ndetse akajya avuga ko hari n’undi muntu azi wasimbuwe.

Uwo mugore yanizeraga ko we ubwe hari undi muntu bameze kimwe uriho. Umuntu urwaye ‘Capgras Syndrome’ ahorana ubwoba bwo gutakaza uwo akunda cyangwa umubano wabo ukangirika, bitewe n’intekerezo ze zinyuzamo zikamubwira ko uwo muntu atakiriho ahubwo uriho ari umwanzi wagarutse mu ishusho ye.

Uyirwaye kandi atangira kwangiza umubano yari afitanye n’umuntu yakundaga, akaba yanawuvamo kubwo kugira ubwoba ko uwo muntu ari umwanzi waje mu ishusho y’uwo yakundaga.

Kugeza ubu nta buvuzi bwihariye buzwi bushobora guhabwa ufite ‘Capgras Syndrome’ bitewe n’uko ari indwara itarasobanuka, gusa abahanga bagaragaza ko uyifite ashobora kwitabwaho n’abaganga b’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, akaba ari na bo bashobora gufata imyanyuro ku miti bamuha bakurikije ibimenyetso bamubonaho.

Iyi ndwara kandi nubwo idakunze kwibasira abantu benshi, ishyirwa mu cyiciro kimwe n’icy’indi yo mu mutwe yitwa ‘Schizophrenia’, ituma umuntu agira ibimenyetso birimo kumva amajwi abandi batumva cyangwa akabona amashusho abandi batabona, akanagira ibitekerezo byihariye bidahuye n’ukuri.

Iyi yo yibasira benshi kuko nko mu 2022, mu Baturarwanda 95.773 bivurije mu Bitaro bya Caraes Ndera, 42.073 bangana na 43,93% ari yo basanganwe.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com