Byinshi wamenya ku manota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye agiye gutangazwa mu kanya!

Byinshi wamenya ku manota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye agiye gutangazwa mu kanya!
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, azatangazwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023.
Ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri yisumbuye byatangiye tariki 25 Nyakanga bigeza ku wa 5 Kanama 2023.
Ubutumwa bwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa 3 Ukuboza 2023 bugira buti “Minisiteri y’Uburezi iramenyesha Abaturarwanda bose ko ejo ku wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023 Saa Saba z’amanywa, hazatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri wa 2022-2023.”
Abasoza amashuri yisumbuye abakoze ibi bizamini bari 48 674 barimo abahungu 21 307 n’abakobwa 27 367.
Abo mu mashuri nderabarezi ni 3 994, barimo abahungu 1708 n’abakobwa 2 286, abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bakaba 28 196 barimo abahungu 15 229 n’abakobwa 12 967.
Abafite ubumuga bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 140 barimo abahungu 80 n’abakobwa 60, na ho abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ni 81, barimo abahungu 48 n’abakobwa 33, mu gihe abiga mu mashuri nderabarezi ari 43, barimo abahungu 14 n’abakobwa 29.
Mu mwaka w’amashuri ushize ahakosorerwaga ibizamini bya Leta hari 19. NESA yatangaje ko yahongereye hagera kuri 34 kugira ngo abanyeshuri bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi bajye bashobora gutangirira rimwe n’abandi umwaka w’amashuri.
Amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza Icyiciro Rusange yasohotse tariki 12 Nzeri 2023, umwaka w’amashuri wa 2023/2024 utangira tariki 25 Nzeri 2023.
KANDA HANO HASI UREBE UBURYO BWO KUREBA AMANOTA:
https://bigezwehotv.com/sdms-nesa-s6-ttc-tvet-kureba-amanota-04122023-yikizami-cya-leta-yasohowe-na-nesa-check-for-national-examinations-results-alevel-fromnesa-20222023