Byinshi ku ndwara y’imitezi iri mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Byinshi ku ndwara y’imitezi iri mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Imitezi ni indwara yandura cyane ikaba akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Imitezi kandi ishobora kwandurira mu matembabuzi y’umuntu uyirwaye mu gihe hari aho ahuriye n’umuntu utayirwaye.
Indwara y’imitezi yandura vuba kandi ikababaza umubiri cyane cyane mu myanya ndangabitsina.
Imitezi iterwa ni iki?
Imitezi ni indwara iterwa na mikorobe yo mu bwoko bwa bagiteri yitwa Neisseria gonorrheae, ikaba ikura ku buryo bworoshye iyo igeze ahari ururenda mu mubiri. Iyi mikorobe irakura cyane iyo igeze mu myanya ndangagitsina y’umugore, mu nkondo y’umura, mu mura, no mu miyoborantanga ku bagore.
Ku bagabo yororokera cyane mu muyoboro w’inkari, ari naho hanyura amasohoro. Iyi bagiteri kandi ishobora no gukurira mu kanwa ku bakora imibonano batamira ibitsina bya bagenzi babo, ishobora gukurira kandi mumu kibuno ku batinganyi, no mu muhogo.
Ibiranga idwara y’imitezi
Abantu bose banduye iyi ndwara, ntabwo b bagaragaza ibimenyetso, niyo mpamvu ushobora kwandura utabizi. Iyo ibimenyetso bije, biza hagati y’iminsi 2 n’iminsi 10 nyuma yo gukora imibonano idakingiye, gusa bishobora no kuza nyuma y’iminsi 30.
Ibiranga imitezi ku mwana uyivukanye
Umwana wavukanye imitezi aninda amshyira mumaso mukwezi kwambere umwana avutse.
Ibiranga imitezi ku bagore
Mu gitsina hasohokamo ibisa n’umweru cyangwa umuhondo umeze nk’uvanzemo icyatsi
Kubabara mu kiziba cy’inda
Kokerwa cyane iyo uri kunyara
Gutukura amaso akazamo n’imirishyi
Kuva nk’uri mu mihango, kandi atari igihe cyayo
Kubyimba ibice by’inyuma by’igitsina
Kuribwa uri gukora imibonano
Kokerwa mu muhogo, iyo ukora imibonano mu kanwa
Kubyimba mu muhogo
Ku bagore benshi ibimenyetso biza bidakanganye ku buryo byijyana utanabimenye ko byari ibimenyetso by’indwara.
Ibiranga imitezi ku bagabo
Mu gitsina hasohokamo ibimeze nk’amashyira bishobora kuba nk’umweru cyangwa umuhondo uvanze n’icyatsi
Kokerwa uri kunyara
Kubabara no kubyimba amabya
Kokerwa mu muhogo iyo ukoresha ururimi mu gitsina cy’umugore
Kubyimba mu muhogo.
Ku bagabo akenshi ibimenyetso biza hagati y’iminsi 2 n’iminsi 14 nyuma yo kwandura.
Kuzana amashyira mu gitsina, byerekana ko wanduye.