Byatumye indege ihagarara igitaraganya itageze aho yajyaga nyuma yuko umugabo agiranye Amakimbirane n’umugore we mu indege

Byatumye indege ihagarara igitaraganya itageze aho yajyaga nyuma yuko umugabo agiranye Amakimbirane n’umugore we mu indege
Indege yavaga i Munich mu Budage igana i Bangkok mu Murwa Mukuru wa Thailand, yaguye ku kibuga cy’indege cya Indira Gandhi mu Murwa Mukuru w’u Buhinde bitewe n’amakimbirane kaze hagati y’umugabo n’umugore we.
Ibyo byabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru nk’uko amakuru y’abashinzwe urujya n’uruza rw’indege ku kibuga cy’indege cy’i Delhi abivuga.
Ngo icyatumye uwo mugabo n’umugore we bashyamirana nticyahise kimenyekana ariko byatumye indege ihindura icyerekezo.
Sosiyete y’indege yitwa Lufthansa Airlines yatangaje ko ari yo nyiri iyo ndege, yavuze ko umugabo w’Umudage yasohowe ubwo yagwa i Delhi aho kuviramwo i Bangkok.
Bivugwa ko abakozi b’iyo ndege bari basabye uruhushya rwo kwururukira muri Pakistan ariko ntibyakunda ahubwo umupilote arakomeza agera i Delhi.
Inkuru ya BBC ivuga ko ubuyobozi bw’i Delhi bwahise bushyira uwo mugabo washyamiranye n’umugore we mu maboko y’abashinzwe umutekano kuri icyo kibuga.
Uwo mugabo ni Umudage mu gihe umugore we ari Umunya-Thailand.