Byatangiye ari umwana! Glorie wabaye ikimenya bose mu gufotora bya kinyamwuga bimubeshejeho [AMAFOTO]
![Byatangiye ari umwana! Glorie wabaye ikimenya bose mu gufotora bya kinyamwuga bimubeshejeho [AMAFOTO]](https://www.bigezwehotv.rw/uploads/images/202401/image_870x_65aba95e47358.jpg)
Byatangiye ari umwana! Glorie wabaye ikimenya bose mu gufotora bya kinyamwuga bimubeshejeho [AMAFOTO]
Kuri iki gihe umwuga wo gufotora utunze benshi biganjemo urubyiruko n’ubwo atari uw’ubu, cyane ko watangiye mu myaka myinshi yashize.
Muri abo benshi barimo Glorie waminuje ariko impano yo gufotora ikamuganza kugeza aho ariyo yihebeye, ndetse akaba ari cyo kintu akora nk’akazi ke ka buri munsi.
Grolie yabwiye BIGEZWEHO TV ko umwuga wo gufotora yawukunze abikomoye kubabyeyi be
Avuga ko yatangiye gufotora by’umwuga ubwo yari afite imyaka 17
Ati ‘‘Natangiye gufotora by’umwuga mfite imyaka 17, Ariko mbere yaho nafotoraga mu muryango n’inshuti za hafi.
Uyu Mukobwa avuga ko mu mwuga we, yibanda ku mafoto avuga ku buzima bwa rubanda nyamwinshi.
Glorie yishimira ko uyu mwuga wo gufotora wamuhuje n’abantu benshi cyane, mu bihugu bitandukanye. Ati ‘’Intego mfite ni ugukoresha umwuga wo gufotora nerekana icyizere, imbaraga n’ubwiza bw’abantu mfotora.’’
Avuga ko icyizere afite ari uko gufotora bimaze kuba umwuga wubashywe mu Rwanda.
Mu myaka itanu yifuza kuzaba ari ahantu heza, kurusha aho ari uyu munsi.
Ati ‘‘Ndetse nkazabasha gutanga umusanzu mu kuzamura abandi bafotora.
Abafotozi akunda ibyo bakora harimo Alice Kayibanda, Chris Schwagga n’abandi ariko abo bakaba ari bo bamuje hafi.
Grolie avuga ko mu bijyanye n’ubugeni ndetse n’amafoto bikorerwa mu Rwanda, abanyarwanda batarabiha agaciro cyane.
Abasaba guha agaciro ibikorwa bikorerwa mu Rwanda, bikorwa n’abanyarwanda, bakabiteza imbere, aho kujya bimenywa n’abanyamahanga gusa.
Grolie pictures imaze kuba ikimenya bose mu gufotora neza mu Rwanda.
Grolie pictures ifotora amafoto meza kandi agezweho buru mwe yishimira.
Grolie Pictures ikorera Iremera impande ya Lebanon hotel.
Umukiriya ni umwami muri Grolie pictures bakirana urugwiro ababagana muhawe ikaze muri Grolie pictures ikimenya bose mu gufotora neza mu Rwanda.
Grolie Pictures ikoresha imbuga nkoranyambaga ubungubu zigezweho.
Instagram: @Glorie_pictures
Whatsapp:+250780482352