Byakomeye noneho Israel iravuga ko yahanuye drones 300 mu gitero cya mbere cyo kwihorera cya Iran

Byakomeye noneho Israel iravuga ko yahanuye drones 300 mu gitero cya mbere cyo kwihorera cya Iran
Israel iravuga ko ifatanyije n’abafatanyabikorwa ba yo bahagaritse igitero kinini cya drones zigera kuri 300 na missiles byarashwe na Iran.
Ivuga ko ku butaka bwayo haguye ibisasu bike, harimo ibyaguye mu birindiro by’Igisirikare cya Israel ( IDF) mu majyepfo y’igihugu, mu gihe umwana umwe yakomeretse.
Igitero cya Iran kitigeze kibaho, cyo kwihorera ni ubwa mbere kigabwe ku butaka bwa Israel kivuye ku butaka bwayo mu buryo butaziguye nk’uko bitangazwa na BBC.
Igitero cya Iran ni ukwihorera igitero cya Israel cyahitanye umuyobozi w’ingabo za Irani i Damas muri Syria mu ntangiriro z’uku kwezi.
Impanda zumvikanye muri Israel kandi humvikana urusaku rw’ibiturika hejuru ya Yeruzalemu, igihe ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwa Israel bwarasiraga ibintu hejuru y’umujyi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yabwiye Israel ko inkunga y’Abanyamerika ku mufatanyabikorwa wazo ari "icyuma", yongeraho ko Amerika yafashije "guhanura indege zose zitagira abadereva na misile."
Minisitiri w’ingabo w’u Bwongereza, Grant Shapps, yamaganye "igitero kidafite ishingiro" anavuga ko izindi ndege z’intambara z’Igisirikare cyo mu kirere (RAF) zoherejwe mu karere.