Byakomeye mu gihugu cy'Amerika, Abapilote bahatiwe kujya mu kiruhuko kubera indege nke

Byakomeye mu gihugu cy'Amerika, Abapilote bahatiwe kujya mu kiruhuko kubera indege nke
Urugaga ruhagarariye abapilote muri Amerika, rwatangaje ko Sosiyete ya United Airlines, ifite icyicaro gikuru, Illinois muri Chicago, yasabye abapilote bayo gufata ikiruhuko ku gahato muri Gicurasi, kubera gutinda kw’indege za Boeing zatumijweho ku isoko.
Mu butumwa United Airlines, yatangaje ko kubera hari indege zatumijweho zikaba zitaraza, abapilote bafite igihe gito cyo gukora ugereranyije n’ibyari bisanze, akaba ariyo mpamvu bamwe bari guhabwa ikiruhuko cy’ukwezi.
Iki kibazo cyatewe n’igabanyuka ry’umusaruro w’uruganda rwa Boeing, mu rwego rw’ubwikorezi, aho cyibasiye cyane Sosiyete ya United Airlines, kuko 81% y’indege zayo ari iza Boeing.
Iyi sosiyete itangaza ko hari n’izihari ariko zitarahabwa ibyangombwa byemeza ko zemerewe gukora, bikaba byaranatumye igabanya gahunda zayo.
Bije kandi mu gihe iyi sosiyete yari itangiye guhura n’ikibazo cy’abapilote bake kubera ko hari benshi bagiye basezererwa mu bihe bya Covid-19.
Mu gihe iki kibazo kigademutse vuba, iki kiruhuko gishobora gukomeza no muri Kamena, ariko iyi sosiyete ikavuga ko hari bimwe izajya yishyura abazaba batari mu kazi.
Umuyobozi Mukuru wa United Airlines, Scott Kirby, muri Werurwe yatangaje ko sosiyete ye iri gushaka uburyo yagura izindi ndege ariko zo muri Airbus.
Sosiyete zindi nka American Airlines na Delta Air Lines, nazo zikoreshaga indege za Boeing byibuze 50%, ziri guhura n’ibi bibazo.
Urugaga rw’abapilote rutangaza ko izikomeje kubura cyane ari izo mu byiciro bya Boeing 787 na Boeing 737.
