Byakomeye Harabura amasaha mbarwa ngo Irani yivugane Amerika mu ntambara

Byakomeye Harabura amasaha mbarwa ngo Irani yivugane Amerika mu ntambara
Nyuma yo guterana amagambo hagati ya Irani n’Amerika, Amerika yatangiye ibitero muri Syria na irake ku bikorwa bya Irani.
Amerika yagabye ibitero ku duce 85 two muri Siriya na Iraki mu rwego rwo kwihorera igitero cy’indege zitagira abapilote ku cyumweru ku kigo cya gisirikare cy’Amerika cyahitanye abasirikare batatu. Amerika Centcom ivuga ko ingabo zayo zagabye ibitero by’indege ku barwanyi ba kisilamu b’impindura matwara ya Irani Corp Quds hamwe n’imitwe yitwara gisirikare bifitanye isano.
Kuri uyu wa gatanu, Perezida Biden yagize ati: “Igisubizo cyacu cyatangiye uyu munsi. Bizakomeza rimwe na rimwe ndetse n’aho ningihe tuzahitamo.” Abasirikare batatu b’Abanyamerika barapfuye abandi barenga 40 bakomereka mu gitero cy’indege zitagira abapilote ku kigo cy’Amerika cyitwa umunara wa 22.
White House yashinje Irani iniyemeza “kwihorera bikomeye”. Irani yahakanye ko itabigizemo uruhare, ivuga ko ibyo birego bidafite ishingiro kandi ivuga ko “itagize uruhare mu gufata ibyemezo by’imitwe irwanya leta”.
Umuvugizi w’inama y’umutekano y’igihugu y’ Amerika, John Kirby, avuga ko ibitero “ari agace kamwe k’ ibisubizo byambere mu bisubizo bihari”. Kirby yagiye atanga ibisobanuro birambuye kuri terefona hamwe nabanyamakuru.
Agira ati: “Nta mishyikirano na Irani kuva igitero cyahitanye abasirikare bacu batatu muri Yorodani cyaba.”
Kirby avuga ko ibirindiro byibasiwe uyu munsi byatoranijwe kugira ngo barinde abasivili kandi “hashingiwe ku bimenyetso simusiga byerekana ko bifitanye isano n’ibitero byibasiye abakozi ba Amerika mu karere”. Ntabwo yatanze ibisobanuro kubibazo byose cyangwa ku ibikorwa bikurikiye.
Ku wa kane, Reuters yatangaje ko Irani yakuye bamwe mu bayobozi bakuru bayo muri Siriya nyuma y’ibitero simusiga bya Isiraheli – mu rwego rwo kwirinda kwishora mu makimbirane yagutse muri ako karere.
Reuters yatangaje amakuru ntiyatangaje amazina, ivuga ko abayobozi ba Irani bagiye hamwe n’abasirikare benshi bo mu rwego rwo hejuru. Nkuko umunyamakuru muby’umutekano abigaragaza, yaba Irani cyangwa Amerika ntabwo bifuza kwinjira mu ntambara yeruye kandi bombi barabivuze.