Byagenze gute ngo Umwana w’imyaka 13 atere inda mwarimu we!

Feb 12, 2025 - 07:55
 0  963
Byagenze gute ngo Umwana w’imyaka 13 atere inda mwarimu we!

Byagenze gute ngo Umwana w’imyaka 13 atere inda mwarimu we!

Feb 12, 2025 - 07:55

Umusore w’imyaka 19 wo muri Leta ya New Jersey, USA yavuze ko atifuza ko umwarimu we akurikiranwa n’ubutabera nyuma y’uko bivuzwe ko yamusambanyije ubwo yari afite imyaka 13.

Uyu musore, utatangajwe amazina na DailyMail, yavuze ko ari we watangije umubano na Laura Caron, uyu mwarimukazi w’imyaka 34, kandi ko atigeze yumva ko yahohotewe.

Caron, wahoze ari umwarimukazi wa basketball mu mashuri abanza, ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 naramuka ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure.

Bivugwa ko Caron yatangiye kuba hafi y’uyu muryango ubwo yigishaga mushiki w’uyu musore, maze umuryango ugatangira kumugirira icyizere.

Nyuma, uyu mwarimukazi yatangiye kubana n’uyu mwana hamwe n’abandi bavandimwe be, bagasangira ubuzima bwa buri munsi, bituma umuryango wumva ko ari umuntu wo kwizera.

Mu mwaka wa 2019, Caron yabyaye umwana, ariko nta wigeze amenya neza uwari se w’umwana.

Ibintu byahinduye isura mu mpera za 2023, ubwo se w’uyu musore yabonaga ifoto y’umwana wa Caron akabona asa neza n’umuhungu we, ahita abimenyesha inzego z’ubutabera.

Ubwo Caron yatabwaga muri yombi muri Mutarama 2024, uyu musore yavuze ko ibyo bamushinja atari ukuri, agasaba ko bareka kubakurikirana.

Uyu musore yabwiye DailyMail ati: “Ntabwo nigeze mpatirwa cyangwa mpendwa ubwenge. Ntabwo nafatwaga nk’umwana. Ndamukunda, kandi sinshaka ko ahanwa.”

Nubwo avuga ibi, amategeko ya Leta ya New Jersey abuza umubano w’imibonano mpuzabitsina hagati y’umuntu mukuru n’umwana utarageza ku myaka y’ubukure, kabone nubwo uwo mwana yaba yabyemeye.

Ubushinjacyaha bushinja Caron icyaha cyo gusambanya umwana no kumufata ku ngufu, bikaba bishobora gutuma akatirwa imyaka 10 y’igifungo.

Itegeko ry’iki gihugu rivuga ko abana batarageza ku myaka y’ubukure badashobora gufata icyemezo cyimbitse ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, bityo ko umuntu mukuru ukorana iyo mibonano na bo aba yakoze icyaha.

Caron ategerejwe mu rukiko tariki ya 25 Gashyantare 2024, aho urubanza rwe ruzakomeza  mu rukiko.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍