Byagenze gute ngo imodoka yo mubwoko bwa Bisi ikore impanuka hagapfa abantu 26 abandi 28 bagakomereka?

Byagenze gute ngo imodoka yo mubwoko bwa Bisi ikore impanuka hagapfa abantu 26 abandi 28 bagakomereka?
Ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2024, mu gihugu cya Cote d’Ivoire, habereye impanuka ikomeye ya bisi ku buryo abantu bagera kuri 26 bapfuye, abandi basaga 28 barakomereka nk’uko byemezwa n’inzego z’ubutabazi .
Amakuru yagiye ahabona avuga ko imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa bisi nto zagonganiye ahitwa Brokoua mu burengerazuba, ibyatumye umubare munini w’abantu bahasiga ubuzima. Byatangajwe ko iperereza ryahise ritangizwa, gusa minisiteri ishinzwe ibyo gutwara abantu n’ibintu ntiyigeze itangaza byinshi kuri iyi mpanuka yatumye benshi bacika ururondogoro.
Ubwo iyi mpanuka yabaga, abantu 10 bahise bicwa n’inkongi y’umuriro yafashe imodoka zose bari barimo.
Biravugwa ko iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba, ikaba yaratewe n’imwe muri bisi yari itwaye abagenzi yaturitse ipine bigatuma zigongana umuriro ukaka. Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro biherereye mu bilometero 357 uturutse mu mujyi wa Abidjan.
Ubuyobozi bwihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka, bunaboneraho gusaba abakoresha imihanda irimo imivundo gukomeza kwitwararika bubahiriza amategeko y’umuhanda.
Muri iki gihugu cya Cote d’Ivoire hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika hakunze kumvikana impanuka nyinshi ahanini zituruka ku kutubahiriza amabwiriza. Habarurwa abarenga 1,000 impanuka zo mu muhanda zihitana buri mwaka.
Mu kwezi gushize kw’Ugushyingo, impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 21, abasaga 10 barakomereka; ni nyuma y’igihe kandi ikamyo ituritse ikica 13 abandi 44 bakahakura ibikomere.