Byagenze gute kugirango Chris Brown anenge igihugu cya Kenya nyuma yaho igitaramo yarafite yo gihagaze ?

Byagenze gute kugirango Chris Brown anenge igihugu cya Kenya nyuma yaho igitaramo yarafite yo gihagaze ?
Umuhanzi Christopher Maurice Brown wamamaye mu njyana ya R&B, yabwiye abategura ibitaramo muri Kenya ko icyo gihugu kidafite ibikorwa remezo bifatika, kandi bijyanye n’igihe byakwakira igitaramo cye.
Ibi byabaye nk’ibikorogoshora abasanzwe bategura ibitaramo muri Kenya, bamaze iminsi basaba ko bafashwa na Leta nk’uko mu Rwanda byagenze, bakabona nibura igikorwa remezo cyo ku rwego rwo hejuru nka BK Arena, kizajya kibafasha kwakira abahanzi b’ibyamamare.
Madamu Joy Wachira, umuyobozi muri Madfun Group iherutse gutumira umuhanzi Burna Boy mu gitaramo kizaba tariki 1 Werurwe 2025, yavuze ko mbere yo kwegera uyu mu Nyanigeria, babanje kuvugisha Chris Brown ubwo hari hashize iminsi asoje igitaramo yakoreye muri Afurika y’Epfo, ariko abatera utwatsi.
Joy Wachira, aganira na Capital FM yo muri Kenya, yagize ati "Chris Brown yavuze ko ikibazo atari amafaranga. Yagaragaje ko Kenya idafite ibikorwa remezo byakwakira igitaramo cye by’umwihariko ku rubyiniro. Arashaka urubyiniro rumufasha kwisanzura ava hamwe asimbukira ahandi, yabikorera he?"
Abanyakenya bavuga ko muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rusigaye ari igicumbi cy’ibitaramo bikomeye kandi byitabirwa n’ibyamamare ku Isi, ku buryo benshi muri bo buri mwaka babika amatike yo kuza mu Rwanda, kuko baba biteguye ko ruzakira umuhanzi w’icyamamare ku Isi.
Ibi babihera kuba mu 2023 u Rwanda rwarakiriye umuraperi Kendrick Lamar ndetse mu cyumweru gishize rukakira John Legend, bose baje binyuze mu bitaramo bya Move Afrika biteganyijwe kuzajya bibera mu Rwanda buri mwaka kugeza mu 2028, nk’uko bikubiye mu masezerano RDB yasinyanye na Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo cy’Inararibonye mu guhanga udushya, pgLang cyashinzwe n’Umuraperi Kendrick Lamar.