Byagenze bite ngo u Bubiligi bufatirwe ibihano n' u Rwanda?

Byagenze bite ngo u Bubiligi bufatirwe ibihano n' u Rwanda?
Leta y’u Rwanda ku wa Kabiri yatangaje ko yahagaritse imikoranire n’u Bubiligi mu bikorwa by’iterambere, nyuma yo gushinja iki gihugu kuba gikomeje imikoranire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu icengezamatwara rigamije kurwangisha amahanga n’abaterankunga barwo.
U Rwanda rwemeje amakuru y’ihagarika ry’iriya mikoranire biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
U Bubiligi bumaze iminsi bushyira igitutu ku bihugu byiganjemo ibigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bubisaba gufatira u Rwanda ibihano, ndetse no guhagarika amasezerano y’ubufatanye uriya muryango ufitanye n’u Rwanda.
U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byakunze gushyigikira ibirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda byo kuba ruha ubufasha umutwe wa M23, ndetse rukaba rufite ingabo ku butaka bwa kiriya gihugu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ivuga ko kuba u Bubiligi bwarahisemo gufata uruhande biri mu burenganzira bwabwo, gusa bukaba budakwiye gukoresha iterambere muri Politiki.
Yagize iti: “Mu gihe Umuryango Mpuzamahanga ukomeje guhamagarirwa gushyigikira urugendo rw’ubuhuza rwateganyijwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’inama ihuriweho ya EAC na SADC mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwatangije ubukangurambaga bufatanyije na RDC bugamije gukomanyiriza u Rwanda ku kubona inkunga mpuzamahanga zigamije Iterambere.”
Yakomeje igira iti: “U Bubiligi bwafashe icyemezo cya Politiki cyo gufata uruhande muri aya makimbirane, kiri mu burenganzira bwabwo, ariko gukoresha iterambere muri Politiki ntibikwiye na gato.”
U Rwanda rwashimangiye ko “nta gihugu na kimwe mu karere gikwiye kubona inkunga giterwa mu iterambere ikoreshwa mu gushaka kucyotsa igitutu cya Politiki”, rugaragaza ko ingamba z’ibihano bitumvikanyweho “bibonwa gusa nk’ukwivanga kudafite ishingiro, guca intege gahunda y’ubuhuza iyobowe na Afurika kandi ibyo biteza ingorane zo gutinza ugukemura amakimbirane mahoro.”
Leta y’u Rwanda ivuga ko ibihano nk’ibyo u Rwanda rusabirwa inshuro nyinshi bitigeze bitanga umusaruro, ko ahubwo byenyegeza umuriro ku buryo ibibazo bikomeza kuba ingutu.
Rwashimangiye kandi ko ibikorwa n’u Bubiligi byerekana ko nta musingi ukomeye ugihari mu butwererane bufitanye na kiriya gihugu mu iterambere.
Rwunzemo ruri: “Ni muri urwo rwego, u Rwanda ruhagaritse igihe gisigaye cya gahunda y’imikoranire ya 2024-2029 rwari rufitanye n’u Bubiligi.”
Leta y’u Rwanda ivuga ko intego yarwo nyamukuru ari uguharanira ko umutekano ku mipaka yarwo ucungwa, ndetse no gushyira burundu iherezo kuri Politiki z’ubuhezanguni n’ivanguramoko mu Karere.
U Rwanda rwashimangiye kandi ko rukeneye amahoro n’igisubizo kirambye, bityo nta n’umwe ukwiriye gukomeza kurebera aya makimbirane agenda yisubiramo kubera imikorere mibi ya Guverinoma ya RDC ndetse n’iy’Umuryango Mpuzamahanga rwanashinje kunanirwa kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR wafatiwe ibihano na Loni.
Izi mpande zombi runazishinja kunanirwa guha ubutabera abaturage bambuwe uburenganzira mu gihugu cyabo.
Ku bwa Leta y’u Rwanda, “ubufatanye mu iterambere bukwiye kubakira ku bwubahane”, mbere yo gushimangira ko Abanyarwanda biyemeje gukoresha amafaranga y’inkunga mu buryo busobanutse ku buryo nta muterankunga urijujutira ko ayo yatanze yakoreshejwe nabi.
Muri Mutarama umwaka ushize ni bwo u Rwanda n’u Bubiligi byari byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu mishinga y’iterambere, akaba yari afite agaciro ka miliyoni 95 z’ama-Euro (Frw miliyari 131).