Byagenze bite ngo abasirikare 2 ba Afurika Yepfo bapfe naho 17 bakomereke

Byagenze bite ngo abasirikare 2 ba Afurika Yepfo bapfe naho 17 bakomereke
Abasirikare babiri b’ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) bapfuye, naho abasirikare 17 barakomereka nyuma y’impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Samil yabereye hafi y’umujyi wa Kimberley.
Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, ku muhanda wa R31 hafi y’agace ka Danielskuil, nk’ibilometero 100 uvuye Kimberley. Raporo z’ibanze zerekana ko umushoferi yatakaje ubushobozi bwo kugenzura imodoka bitewe n’imvura nyinshi, bigatuma imodoka yo mu bwoko bwa Samil 50 iruhukira.
Uretse abo bapfuye, abasirikare 17 bakomeretse bikomeye nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Kalahari Memorandum Digital, gikorera kuri murandasi. Amashusho yafashwe aho impanuka yabereye agaragaza abasirikare benshi baryamye iruhande rw’imodoka yangiritse.
Polisi yo mu ntara ya Northern Cape yatangaje ko yatangije iperereza ku cyaha cyo guteza impanuka yateje urupfu.
“Amakuru y’ibanze agaragaza ko impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025. Iyo modoka yari itwaye abasirikare 19 ba SANDF baturutse mu kigo cya gisirikare cya Lohatla berekeza Kimberley. Abasirikare babiri, umugabo n’umugore, bahise bapfa, naho abandi 17 bajyanwa kwa muganga kugira ngo bavurwe. Amazina y’abapfuye ntabwo aratangazwa kuko hakenewe kubanza kumenyesha imiryango yabo,” ni ko Polisi yabitangaje mu itangazo.
Polisi yongeyeho ko impanuka yatewe n’imvura nyinshi izakomeza gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mpanuka.
Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) zari zitaragira icyo zivuga ku byabaye kuko zari zigikora ibikorwa byo kwemeza amakuru y’iyo mpanuka.
Iyi mpanuka yatumye umubare w’abasirikare ba SANDF bamaze gupfa muri uyu mwaka ugera kuri 16, nyuma y’aho 14 bishwe mu mirwano yo mu kwezi gushize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.