Byagenze bite kugirango igihugu cya Congo gihagarike igitaraganya kohereza amabuye y'agaciro ya Cobalt mu mahanga ?

Byagenze bite kugirango igihugu cya Congo gihagarike igitaraganya kohereza amabuye y'agaciro ya Cobalt mu mahanga ?
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo kohereza amabuye y’agaciro ya Cobalt mu mahanga mu gihe cy’amezi ane.
Urwego rw’iki gihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’isoko ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi, ARECOMS, ku wa 24 Gashyantare 2025 rwasobanuye ko iki cyemezo cyatewe n’ubwinshi bwa Cobalt iri kugurishwa ku rwego mpuzamahanga, bugatuma igiciro cyayo kigabanyuka.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ARECOMS, Patrick Mpoyi, yasobanuye ko iki cyemezo kireba ibigo byose bicukura Cobalt; byaba ari ibito, ibiringaniye ndetse n’inganda ziyitunganya.
Mpoyi yatangaje ko mu mezi atatu ari imbere, uru rwego ruzagenzura uko isoko rya Cobalt rihagaze ku rwego mpuzamahanga; aho bikazaba bishoboka ko rwazakuraho iki cyemezo.
Cobalt ni ibuye rikenerwa cyane n’inganda zikora ibikoresho birimo batiri z’imodoka. Mu 2022, RDC yari yihariye isoko mpuzamanga ryayo ku gipimo cya 70%.