Byadogeye! Abadepite ba Afurika y’Epfo bariye karungu, bashaka ko ingabo zabo zicyurwa vuba na bwangu

Feb 5, 2025 - 11:56
 0  1333
Byadogeye! Abadepite ba Afurika y’Epfo bariye karungu, bashaka ko ingabo zabo zicyurwa vuba na bwangu

Byadogeye! Abadepite ba Afurika y’Epfo bariye karungu, bashaka ko ingabo zabo zicyurwa vuba na bwangu

Feb 5, 2025 - 11:56

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo bateye utwatsi ibisobanuro bya Minisitiri w’Ingabo, Angelina Matsie Motshekga, uvuga ko ingabo zabo ziri kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko zagiye kurwanira impamvu itumvikana bityo ko zikwiye gukurwayo.

Ingabo za Afurika y’Epfo, SANDF zirenga 1500 zagiye mu Burasirazuba bwa RDC mu butumwa bwa SADC, bugamije gufasha ingabo za RDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka karere.

Kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025, Minisitiri Angelina Matsie Motshekga n’abasirikare bayoboye SANDF babwiye Inteko Ishinga Amategeko ko igihe bajyaga mu butumwa bwa SADC batari bazi ko bazaraswaho kuko bari bagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Iki gitekerezo cyasamiwe hejuru na Depite Carl Niehaus, avuga ko ubutumwa bwabo buzwi neza ari ukurwana, atari ukurinda no kugarura amahoro.

Ati “Biratangaje kuba ingabo za SANDF zarumvaga zitagomba kuraswaho ariko iyo usomye ibyo inshingano za SAMIDRC ubutumwa bwa SADC buvuga, ni ugufasha ingabo za Leta ya RDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, bityo SANDF ifite inshingano zo kurwana, ntabwo bafite inshingano yo gutabara, bafite iyo kurwana. Niba twarumvaga tutagomba kuraswa kuki twashatse uburyo bwo kurinda ingabo zacu? Ibi ni intege nke.”

Matsie Motshekga yavuze ko ingabo za Afurika y’Epfo zahuye n’ikibazo cy’ibikoresho bike byatumye zitabasha kwirwanaho.

Undi mudepite adaciye ku ruhande yavuze ko urwego rw’ingabo rwa Afurika y’Epfo ruri gukoresha nabi imisoro ya rubanda rujyana ingabo muri RDC kurwanira ibintu bidafite impamvu.

Ati “Igihugu cyacu nticyemerewe gufata imisoro y’abaturage bacu ngo kijye gushyigikira ikintu kidasobanutse. Ubundi ni iki kiri muri RDC? Ntimwibwire ko muri kuganira n’impumyi cyangwa abantu badatekereza, ni yo mpamvu navuze kuva mu ntangiriro ngo mushobora gusobanurira igihugu n’Isi ni iki muri kurinda hariya gituma mujyanayo imisoro y’abaturage, amafaranga yagombaga kuba atera inkunga izindi gahunda.”

Yongeyeho ati “Hari umwe mu ba-général wigeze kutubwira ko hari miliyari 2 z’ama-rand zatanzwe zigiye gushyigikira ubutumwa bwa’ingabo ziri muri RDC ariko uyu munsi muratubeshye, mutubwiye ko amafaranga ari gutangwa na SADC.”

Uyu mudepite arakaye cyane yavuze ko nta mahoro ingabo za Afurika y’Epfo ziri kugarura muri RDC, ndetse zikwiye gutaha.

Ati “Nta mahoro ari kugarurwa hariya, nta mahoro muri kugarura muhindure ibyo mutubwira, ni iki muri kurwanira kiri guhitana abasirikare? Mushobora kugarura abasirikare bacu? Abasirikare bacu bashobora kuvanwa muri RDC, bakagaruka mu gihugu?”

Ingingo yo gukura ingabo muri RDC yagarutsweho n’abadepite benshi bavuga ko batabwijwe ukuri ku biri kuba ku ngabo z’igihugu cyabo kuko ari zo zisigaye ku rugamba zonyine.

Depite Tamarin (Tammy) Breedt ati “Ibisubizo byose twakiriye uyu munsi ntaho bihuriye n’icyo dushaka kugeraho ndetse igitangaje ni uko ubu mfite ibibazo byinshi ugereranyije n’uko twatangiye bimeze kuko ntimwatubwira ukuntu nta mirwano yari iri kuba ngo dutakaze abasirikare 14, nyamara nta kintu mwigeze muvuga ku basirikare bakomeretse…ese abasirikare bacu bagoswe na M23? …Nshaka kumenya ni ibiki biri kuba ku ngabo zacu? Bazagaruka ryari mu gihugu? Ni ibiki biri kubera hariya kuko nzi neza ko imiryango ishinzwe ubutabazi yavuyeyo ndetse n’izindi ngabo za SADC zavuyeyo ni ingabo zacu zisigayeyo. Ese dufute gahunda yo kuzirinda? Kuzongerera imbaraga cyangwa kuzikurayo.”

Ingabo za Afurika y’Epfo zirwana zifatanya n’ingabo za Leta FARDC zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Depite Carl Niehaus ati "Mushobora kugarura ingabo zacu, hanyuma mudusobanurire n’uburyo muzabagarura."

Muri rusange ibiganiro byasojwe abadepite bose bavuga ko babeshywe kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍