Byabaye nk'ibitangaza by'Imana, Umugore n’umwana we barokotse impanuka y’imodoka iteye ubwoba

Byabaye nk'ibitangaza by'Imana, Umugore n’umwana we barokotse impanuka y’imodoka iteye ubwoba
Amashusho yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umugore wari usunitse umwana we mu kagare batwaramo abana,hanyuma imodoka irenga umuhanda imusanga mu nzira y’abagenzi ariko ku bw’amahirwe ihagarara ibagezeho.
Iyi modoka yataye umuhanda wayo igenda ijya aho abanyamaguru banyura ahari aba bombi,ku bw’amahirwe igonga itara ryo ku muhanda,iribirindura ibagwa imbere gato cyane.
Amashusho ya CCTV niyo yagaragaje iyi mpanuka yabereye ahitwa Olton, Solihull, Birmingham,mu Bwongereza, saa kumi z’umugoroba.
Uyu mubyeyi yatemberaga mu muhanda wa Warwick ari kumwe n’umukobwa we, bikekwa ko afite imyaka ibiri - ubwo iyi modoka yataga umuhanda ikerekeza mu banyamaguru.
Iyi modoka yagonze itara mbere yo kwibirindura ikagwa imbere y’uyu mugore - washoboye gukurura umwana we wari umuri imbere imodoka ibagwa iruhande.
Abari hafi bihutiye kureba umushoferi,uyu mubyeyi yagaragaye afashe cyane umwana we mbere yo kwicara ku ntebe yari hanze ya resitora.
Umukozi wo mu iduka wihutiye gutabara nyuma y’impanuka, yabwiye BirminghamLive ati: "Umubyeyi yahungabanye kuko umukobwa we afite hafi imyaka ibiri gusa.
Twatekereje ko yavunitse ukuguru.Yari impanuka iteye ubwoba."
Umwana n’umushoferi w’umugore bahise bajyanwa mu bitaro bafite ibikomere bitatwara ubuzima mu gihe mama we yavuriwe aho.
Umuvugizi wa serivisi ishinzwe gutanga imbangukiragutabara yagize ati: “Ku wa gatandatu, twahamagawe ku isaha ya saa kumi n’iminota 11 z’ijoro, mu mpanuka yo mu muhanda y’imodoka n’abanyamaguru babiri ku muhanda wa Warwick, Solihull. Ambulanse ebyiri n’umuganga bahageze."
Abashinzwe umutekano nabo bemeje ko nta muntu wagize imvune ikomeye muri aba batatu ndetse nta muntu wafunzwe.