Burya umuhanzi Butera Knowless yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo ya Darest na Nel Ngabo

Burya umuhanzi Butera Knowless yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo ya Darest na Nel Ngabo
Ishimwe Prince [Da Rest] yagaragaje uruhare rwa Knowless Butera mu gutunganya amajwi y’indirimbo “Zana” yahuriyemo na Nel Ngabo nyuma y’imyaka ine bari bamaze bategura gukorana indirimbo.
Da Rest yatangarije Versus (ikiganiro cya Televiziyo Rwanda) ko Butera Knowless yagize uruhare rukomeye mu itunganywa ry’amajwi y’iyi ndirimbo ayongerera uburyohe.
Ati “Ndashimira Kina Music cyane, buriya Butera Knowless nawe yatanzeho ibitekerezo ukuntu amajwi agomba gusohoka ameze, indirimbo yari yatunaniye araza aravuga ati ariko hari akantu ntari kumvamo , imiririmbire yari yayumvise ariko amajwi akumva hari ikiri kuburamo cyane, akirangiza kubivuga , Producer Bulamu Vybz abishyize mu bikorwa twumva ibaye uko twabishakaga!.”
“Urumva yatanze umugisha, amajwi ni aye!, kuko ibintu twebwe tutumvaga nibyo yumvuga, yari yarayumvise mbere igitangira yahise amenya ikiburamo, tubihinduye twumva koko yatwubiraga ukuri, ibaye nziza kurushaho.”
Darest yakomeje avuga ko iyi ndirimbo atari aziko ariyo azakorana na Nel Ngabo gusa ibitekerezo byahindutse ubwo Clement yari amaze kuyumva akayishima.
Icyo gihe Bulamu Vybz wari uri kuyitunganya yahamagaye Da Rest amubwira ko yayishimye.
Da Rest yahise asaba Clement ko yabemerera akayikorana na Nel Ngabo dore ko bari bamaze imyaka ine bategura gukorana indirimbo.
Ubwo byari bigeze saa saba z’ijoro nibwo uyu musore yahawe igisubizo cyiza, ahita asubika ibindi bikorwa yari ari gukora birimo n’amashusho y’indi ndirimbo yari ari gukora, amaso ayahanga iyitwa “Zana” yahuriyemo na Nel Ngabo.
Nel Ngabo uri mu bihe byo gukora indirimbo nyinshi yahuriyemo n’abandi bahanzi yashimye iki gitekerezo bahita batangira gukorana ubwo.
Da Rest si ubwa mbere yari akoranye na Nel Ngabo dore ko ubwo itsinda Juda Muzik ryari rigihari yabafashije kwandika indirimbo bise “Merci.”
Nel Ngabo ashima cyane umuhate no kudacika intege bikomeje kuranga Da Rest mu bikorwa bye bya muziki nyuma y’isenyuka ry’itsinda Juda Muzik yahozemo.
Kuva iri tsinda ryasenyuka mu mezi 10 ashize , uyu musore amaze gukora indirimbo enye na Extended Play (EP) yise “Death and Depression” igizwe n’indirimbo eshanu.
Umva “Zana” indirimbo Da Rest yahuriyemo na Nel Ngabo ikarambikwaho ibiganza na Butera Knowless
Kurikira ikiganiro kirambuye
encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen>

