Burya ntago byashoboka: Umuraperi Snoop Dogg ibyo kureka kunywa itabi byari Ikinamico kuri we

Burya ntago byashoboka: Umuraperi Snoop Dogg ibyo kureka kunywa itabi byari Ikinamico kuri we
Nyuma yaho Umuraperi w’Umunyamerika, Cordozar Calvin Broadus, wamamaye nka Snoop Dogg, agaragaje ko yaretse kunywa urumogi bamwe bakunze kwita ‘ako ku mugongo w’ingona’; byaje kugaragazwa ko yabeshyaga ahubwo yari ari mu bindi bikorwa byo kwamamaza.
Snoop Dogg mu butumwa yashyize kuri Instagram yagaragaje ko agiye kureka kunywa itabi, ariko yari mu bikorwa byo kwamamaza ibikoresho bya ‘Solo Stove’.
Iyi ni sosiyete ikora amashyiga ya kijyambere adateza umwotsi, ashyirwa mu nzu z’abantu benshi ahantu hari ubukonje kugira ngo haze ubushyuhe.
Ni amashyiga adatekerwaho gusa ahubwo umuntu ashobora kuyacana haba mu cyumba cy’uruganiriro kugira ngo hazemo ubushyuhe cyangwa se ubishaka akotsaho cyangwa agatekeraho.
Aya mashyiga agiye gucuruzwa ku bufatanye bwa Snoop Dogg na Solo Stove, binyuze mu cyiswe ‘Snoop Dogg x Solo Stove’.
Snoop Dogg mu butumwa bwatunguye benshi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu minsi yashize yari yavuze ko yaretse gutumura imyotsi [kunywa itabi].
Icyo gihe ntiyasobanuye icyo agiye kureka kunywa niba ari urumogi kuko ari rwo benshi bazi ko yanywaga cyane cyangwa se niba koko yanabivuze akomeje.
Icyo gihe yagize ati “Nyuma yo gutekereza cyane no kuganira n’umuryango wanjye, nahisemo kureka gutumura imyotsi. Nyamuneka mwubahe ubuzima bwanjye bwite muri iki gihe.’’
Nyuma y’ubu butumwa, benshi ntabwo bemeye koko ko uyu muraperi yavuze ibi akomeje. Hari nk’uwamusubije kuri X ati “Uyu munsi ntabwo ari umunsi wo kubeshya Snoop.’’
Abandi bavuze ko bibaye byaba ari byiza kuko yaba ahaye agahenge ibihaha bye.
Snoop Dogg mu rugendo rwe rw’umuziki azwi nk’umwe mu bahanzi badatana no kunywa urumogi.
Kuva mu 2015 ni umwe mu binjiye mu bushabitsi bw’urumogi binyuze muri ‘Leafs by Snoop’. Snoop yatangiye ashinga umuryango wa Casa Verde Capital yashoyemo miliyoni 25$ ukorana n’ibigo bikiri bito mu bijyanye n’ubucuruzi bw’urumogi.
Uyu muraperi yari aherutse gushinga urubuga yise ‘MerryJane’ rucururizwaho Cannabis [urumogi] atunganya.
Uyu mugabo ni umwe mu baraperi bamaze igihe kirekire bakora umuziki muri Amerika, yatangiye kumenyekana guhera mu 1992.
Mu ndirimbo zacuranzwe henshi Snoop Dogg yakoze, harimo iyitwa ’Drop It Like It’s Hot’, ’Sexual Eruption’ yaciye ibintu mu 2008 ikanamuhesha igihembo cya Grammy Award n’izindi.