Burundi: Umugabo n'umugore wishwe urwagashinyaguro bicishijwe umuhoro

Burundi: Umugabo n'umugore wishwe urwagashinyaguro bicishijwe umuhoro
Charles Mpawenimana w’imyaka 67 n’umugore we Frédiane Ndayisavyimana w’imyaka 52, bishwe mu ijoro ryo ku itariki ya 26 rishyira ku wa 27 Kanama.
Ubwicanyi bwabereye mu gace ka Nyempundu muri komini ya Mugina mu ntara ya Cibitoke (mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi).
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeza ko gukekwaho ubupfumu ari yo nkomoko y’ubwo bwicanyi nk’uko bitangazwa na SOS Media Burundi.
Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko abashakanye batunguwe n’abo batazi mu rugo rwabo ahagana mu ma saa tanu z’joro. Charles Mpawenimana na Frédiane Ndayisavyimana bishwe n’abantu bitwaje imihoro, nk’uko abatangabuhamya babibwiye SOS Médias Burundi.
Umwe mu begereye abo bantu bombi bahohotewe n’abayobozi b’inzego z’ibanze barasaba abapolisi gukora iperereza rikomeye kandi ryigenga kugira ngo bamenye uko urupfu rw’uyu mugabo n’umugore we rwagenze.
Umuyobozi wa Komini Mugina, Julienne Ndayihaya, avuga ko iperereza ryamaze gutangizwa kuri iki kibazo. Gusa abaturage bavuga ko bitumvikana ko abantu bicirwa muri zones Imbonerakure (urubyiruko rwa CNDD-FDD) hamwe n’abasirikare bahora bakora irondo nijoro.
Amakuru aturuka mu buyobozi yerekana ko abashakanye bakekwagaho kuroga mu gihe abandi baturanyi bavuga amakimbirane ashingiye ku butaka.